Gabon: Ibihuha bitumye Leta ihagarika imbuga nkoranyambaga kugeza igihe kitazwi
Urwego rushinzwe kugenzura Itangazamakuru muri Gabon, (High Authority for Communication, HAC) rwatangaje ko imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu zabaye zihagaritswe kugeza igihe kitazwi kubera gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Urwo rwego rwavuze ko amakuru ari gukwirakwizwa kuri izo mbuga ashobora guteza amakimbirane ndetse agakurura n’amacakubiri mu gihugu.
Mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, HAC yatangaje ko impamvu z’icyo cyemezo zirimo; ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma, ihohotera ryifashisha imbuga nkoranyambaga no gutangaza amakuru bwite y’abantu ntawabiherewe uburenganzira.
Umuvugizi w’urwo rwego, Jean-Claude Mendome nubwo atasobanuye imbuga zahagaritswe zose ariko WhatsApp, Facebook na TikTok ni zo zikoreshwa cyane muri icyo gihugu.
Gabon iyobowe na Gen Brice Oligui Nguema, watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu umwaka ushize nyuma yo kuyobora ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu 2023.
Kuva yajya ku butegetsi yagiye ahura n’inzitizi zirimo; kwiyongera kw’imvururu zatewe n’imyigaragambyo y’abarimu n’abandi bakozi ba leta bigaragambije basaba kongezwa umushahara no kunoza imibereho yabo mu kazi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hari imbuga zirimo Facebook na TikTok zatangiye gukorana nabi no kugira ibibazo bitandukanye bituma abazikoresha batazibona.
Ni mu gihe bamwe mu bakora ubucuruzi bwo kuri interineti batangaje ko icyo cyemezo kizabagiraho ingaruka ndetse kigashegesha akazi kabo hatirengagijwe no kubateza ibihombo.
Comments are closed.