Lionel Jospin wigeze kuba minisitiri w’intebe mu Bufaransa yitabye Imana, mu gihe cye umubano we n’u Rwanda wari uhagaze ute?

174

Bwana Lionel Jospin wigeze kuba minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ubufaransa byemejwe ko yamaze kwitaba Imana, ese umubano wa guverinoma yari akuriye n’u Rwanda rwari rumaze igihe gito ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi wari uhagaze ute?

Ibinyamakuru bikomeye byo mu gihugu cy’Ubufaransa harimo n’ibikomeye bimaze kwemeza ko Bwana Lionel Jospin yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko, bikavugwa ko uyu mugabo yaba yazize urw’ikirago.

Lionel Jospin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu mwaka w’i 1997 kugeza mu w’i 2002, yasize urwibutso ruremereye mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga, by’umwihariko ku mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari mu bihe bitoroshye muri icyo gihe.
Jospin, yari umunyapolitiki ukomoka mu ishyaka rya Gisosiyalisiti (PS), yayoboye Guverinoma y’u Bufaransa mu gihe cyiswe “Cohabitation” (gusangira ubutegetsi) na Perezida Jacques Chirac. Iki gihe cyaranzwe n’impinduka zikomeye mu buryo u Bufaransa bwarebaga Afurika, nyuma y’uruhare rwabwo rwakunze kunengwa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Lionel Jospin, nibwo mu Bufaransa hashyizweho komisiyo y’Abadepite yari iyobowe na Paul Quilès mu 1998, yari igamije gucukumbura ibyakozwe n’u Bufaransa mu Rwanda hagati y’umwaka w’i 1990 kugeza 1994.
N’ubwo iyo raporo yanenzwe n’abantu benshi ko itashyize ahagaragara ukuri kose, Jospin yafatwaga nk’umuyobozi washakaga ko u Bufaransa bugabanya kwivanga mu bibazo bya gisirikare by’ibihugu bya Afurika, politiki yiswe “Ni-Ni” (No interference, no indifference).


Umubano n’u Rwanda rwa nyuma ya 1994
Mu gihe Jospin yari Minisitiri w’Intebe, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ntabwo wari woroshye, kuko hari hashize igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, kandi ibiganiro by’amateka bikiri bibisi, ndetse n’ibikomere by’abari bacitse ku icumi byari bibisi cyane rwose, Icyakora, guverinoma ye yagerageje gushyira imbere dipolomasi ishingiye ku bukungu n’ubufatanye kuruta iyari ishingiye ku nguvu za gisirikare zahindanyije isura y’u Bufaransa mu karere.
Abasesenguzi bagaragaza ko Jospin yari umugabo w’inyangamugayo mu ntekerezo ze, n’ubwo bitari byoroshye guhindura imitekerereze y’inzego z’ubutasi n’iza gisirikare mu Bufaransa zari zikomeye kuri Perezida Chirac.


Umurage we muri Politiki
Uretse amateka y’u Bufaransa na Afurika, Lionel Jospin azibukwa nk’umuyobozi wazanye amavugurura akomeye mu Bufaransa, arimo kugabanya amasaha y’akazi agera kuri 35 mu cyumweru, no kwita ku mibereho y’abaturage.
Gusezera kuri Jospin ni ugusezera ku muntu wagerageje gushaka inzira nshya yo kubana na Afurika, nubwo urugendo rwo gusana umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa rwakomeje kuba rurerure kugeza mu myaka ya vuba aha.

Comments are closed.