HARIBAZWA NIBA TIWA SAVAGE ATABA ATWITE NYUMA Y’AMASHUSHO YAGIYE HANZE.

220

Amashusho yagaragaje Tiwa Savage ntavugwaho rumwe dore ko hari abagaragaza ko yaba yotegura kwibaruka umwana we wa kabiri.

Hari amakuru akomeza guhererekanywa na bamwe mu bakurikiranira hafi uyu muhanzikazi w’imyaka 46, avuga ko yaba atwitiye Young John banahuriye mu ndirimbo bise Stamina mu mwaka w’2023. Ese ibivugwa kuri uyu muhanzikazi byaba byarashingiye kuki?

Uyu munyabigwi w’umunyanijeriya mu njyana ya afrobeat, aherutse gushyira hanze ifoto igaragaza ko umubiri we waba wariyongereye, bamwe batangira kubishingiraho bavuga ko byaba ari impamo koko, atwite. Ibi kandi babaishingiragaho bahereye ku mubano udasanzwe Tiwa yagiranye na Young John guhera mu mwaka banakoraniyemo indirimbo, kugeza ubu n’ubwo badakunda kubishyira ku mugaragaro.

Mu mezi yashize, Tiwatope Omolala Savage, yigeze gutangaza ko akeneye umugabo umwitaho, umukunda byuzuye, atari nka bamwe baba bafite ikindi bamushakaho. N’ubwo bimeze bitya, hari abemeza neza ko iyi nkuru yaba itariyo kuko mu biganiro bitambutse, yajyaga avuga ku mwana we w’ikinege afite kuri ubu, ko ariwe mpano idasanzwe afite. ndetse abandi bakemeza ko ifoto imwe yashyize hanze, itakwemeza neza niba koko uyu muhaznikazi uheruka ni gutwara igihembo cya Legit Entertainment award, mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri 2024, yaba idahagije kugira ngo byemezwe.

Ku myaka 46, Tiwa savage ubu aracyari ingaragu mu buryo buzwi, gusa akaba afite umwana witwa Tiwa Balogun, yabyaranye n’umugabo we wa mbere, akaba n’umuririmbyi, Jamal Balogun. Uyu muhungu wa Tiwa, asanzwe afityanye umubano w’akataraboneka n’umukobwa wa Davido, umwe mu bahanzi bubztse izina kuri uyu mugabane wa Africa no hirya no hino ku isi.

Comments are closed.