MR EAZI MU IHURIZO RYO KWISHYURA AKAYABA NYUMA YO GUKORESHA UMUSHINGA WA BAD BUNNY.

312

Mr Eazi arasabwa kuzishyura Bad Bunny $456,312 nyuma yo gukoresha igitekerezo cy’umushinga we muri Empawa africa.

Empawa Africa, ni igitekerezo cyazanywe na Oluwatosin Oluwole Ajibade, uzi nka Mr Eazi mu rwego rwo gufasha abahanzi nyafurika kuzamuka, no kudapfukirana impano zabo z’ubuhanzi. Nyuma y’aho umunyamategeko wa Bad Bunny, usanzwe akorera umuziki we mu gihugu cya Puero Rico amenyeye ibya Empawa Africa, yaje gusanga umushinga wose ari uwakozwe na Bad Bunny.

Ibi nibyo byazamuye uburemere bw’iki kibazo, kubryo Mr Eazi w’imyaka 35, ashobora kuzisanga yishyuye ibihumbi 456,312 by’amadorari ya Amerika. Abahagarariye Benito Antonio Martínez Ocasio uzwi nka Bad Bunny, batanze ikirego basaba aka kayabo ndetse hakaba hategerejwe umwanzuro uyu muhanzi w’imyaka 32 azahabwa n’urukiko.

Iki kirego cyazamuwe nyuma y’uko Bad bunny, uherutse no gususurutsa abanyamerika muri NFL halftime show,ashyize hanze indirimbo yise Enséñame a Baila, ikaba yarakozwe n’umunyanijeriya Ezeani Chidera Godfrey uzwi ku izina rya ‘Dera’, uyu akaba ari nawe wakoreye Joeboy indirimbo ‘empty pocket’, yasohotse muri 2019.

Comments are closed.