Jay Squeezer arashinja Bad Rama gushaka kumwicisha nawe amuteguza kwihorera

174

Nyuma y’aho Bwana Kambale Wilondja uzwi cyane nka KASUKU cyangwa na none Jay Squeezer avuze ko yatewe n’abantu atabashije kumenya abo aribo kuri iki cyumweru gishyira kuwa mbere taliki ya 13 Mata 2026 bamusanze mu rugo rwe i Arizona muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu yatangaje ko yamaze kumenya ubiri ko ari Bad Rama, umunyarwanda uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Mu butumwa Kasuku yashyize hanze yagize ati:”Nabonye wowe Bad Rama utanga comment mu kiganiro cya ISIMBI wigamba ko ari wowe washatse kunyicisha, nta kibazo, ndemeye pe, uzi guhana, ariko nanjye mu minsi itari iya kera cyane nzaguteramo akantu”

Yakomeje ati:”Bad Rama niwe muntu uzi iwanjye, twarasangiraga hano mu rugo, nibyo koko nk’uko yabyivugiye nta wundi niwe wabikoze, yashakaga kunyica”

Ariko n’ubwo bimeze bityo, uyu musore yavuze ko icyo bamuhora ari uko atigera aha agahenge abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa ababuvuga nabi bakanenga abayobozi, avuga ko adateze kubireka ko kandi yiteguye kuba yapfa aribyo azize.

Aba bagabo bombi bari inshuti nyuma baza kuba abanzi nyuma y’aho uyu Bad Rama yeruye agafata umurongo w’abarwanya bakanasebya u Rwanda.

Comments are closed.