Trump yasibye ubutumwa bumugaragaza nka Yezu nyuma yo kwamaganwa
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump yasibye ifoto yari yashyize ku rubuga rwe rwa Truth social nyuma y’aho iyi foto yari ikomeje kwamaganwa no kunengwa, ni ifoto yaragagazaga uyu mugabo mu ishusho ya Yesu ari gukiza umuntu.
Iyo foto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), yagaragazaga Trump bisa nkaho arimo gukiza umurwayi uryamye ku gitanda mu bitaro.
Iyi foto yateje impaka ndetse yamaganwa bikomeye n’impande zombi (abo mu ishyaka ry’abarepubulikani n’abo mu ishyaka ry’abademokarate), harimo na bamwe mu basanzwe bashyigikiye cyane Trump.

Ubwo butumwa bwaje hashize amasaha Trump atangaje ubutumwa burebure anenga Papa Léon XIV, uyu akaba anenga cyane igikorwa cya gisirikare cy’Amerika na Israel muri Irani.
Trump yemeye ko ariwe washyizeho iyo foto, abwira abanyamakuru ko yatekerezaga ko iyo foto ari “jyewe nk’umuganga”.
Iyo foto ubu yamaze gusibwa yagaragazaga Trump, yambaye ikanzu y’umweru, ashyize ukuboko kurabagirana ku gahanga k’umugabo urwaye, abamunenga bavuze ko isa nk’ibishushanyo by’idini bigaragaza Yesu akiza umuntu wamugaye.
Comments are closed.