Retired Brig Gen Muziraguharara wigeze kuyobora Horizon Group yahawe imbabazi

289

Retired Brig.Gen. Muziraguharara wigeze kuyobora Horizon group ari mu bantu batanu bari barahamijwe ibyaha bitandukanye baraye bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa mbere ushize taliki ya 14 Mata 2026, Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku bantu bagera kuri batanu bari barahamijwe ibyaha n’inkiko zitandukanye, muri abo bahawe imbabazi harimo Retired Brig Gen Muziraguharara Fred, uyu mugabo akaba yarigeze kuba umuyobozi mukuru wa Horizon group Ltd.

Muziraguharara Fred yari yarahamijwe ibyaha by’iyezandonke, kwigwizaho umutungo no kutawusobanura maze akatirwa igihano cy’umwaka umwe afunzwe , ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni imwe.

Undi wahawe imbabazi ni Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, wari warahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu ikoreshwa nabi ry’umutungo ugamije inyungu rusange. Yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu, hamwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abandi bahawe imbabazi ni Dilan Berat Mete, umuyobozi wa Aknet Construction Co ikorera muri Turukiya mu Rwanda, wahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu ikoreshwa nabi ry’umutungo rusange, agakatirwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda; Emmanuel Kanamugire, wahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, agacibwa ihazabu ya miliyoni 154.8 z’amafaranga y’u Rwanda; na Devota Mujawamariya, wahamijwe icyaha nk’icyo, agacibwa ihazabu ya miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iteka rya Perezida ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijwe mu Igazeti ya Leta.

Ni iki gisabwa abahawe imbabazi?

Abahawe imbabazi za Perezida basabwa kubahiriza ibisabwa birimo kwitaba Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze bw’aho batuye mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye igihe iteka ritangarijwe, no gutanga amakuru arambuye y’aho batuye arimo umudugudu, akagari, umurenge n’Akarere.

Basabwa kandi kujya bitaba ubushinjacyaha rimwe mu kwezi ku munsi uzagenwa n’inzego zibishinzwe, ndetse no gusaba uburenganzira Minisitiri w’Ubutabera mbere yo kujya mu mahanga.

Mu gihe habayeho impamvu ituma batubahiriza ibi bisabwa, abahawe imbabazi bagomba kubimenyesha ubushinjacyaha bakoresheje inzira z’itumanaho ziboneye, bagasobanura impamvu batabonetse n’aho bari bari. Bagomba kandi kwitaba inzego z’ibanze z’ubuyobozi, nazo zikabimenyesha ubushinjacyaha.

Ibi bisabwa bizakomeza kubahirizwa mu gihe gisigaye cy’igihano cy’igifungo. Ku bantu bakatiwe gusa ihazabu, ibi bisabwa bizahagarara gukurikizwa nyuma y’amezi atandatu uhereye igihe iteka ritangarijwe.

Comments are closed.