Ubushakashatsi bwagaragaje ko Byeri ari ingirakamaro ku bwonko
Ubushakashatsi bushya bwatangajwe mu gitangazamakuru cya siyanse bugaragaza ko kunywa ikirahure cya byeri “bifite ubushobozi runaka” bwo kongera imikorere myiza y’ubwonko.
Vitamine B6 ni nziza ku buzima bwo mu mutwe, amaraso n’ubudahangarwa bw’umubiri kandi iboneka mu biribwa bitandukanye.
Ikirahure kimwe cya byeri gishobora gutanga 15% bya vitamine B6 umubiri ukeneye. Ikinyobwa cya ‘lager’ kitarimo umusemburo usindisha na cyo kiba kifitemo vitamine B6.”
Ibikoresho bikoreshwa mu gukora inzoga birimo sayiri (ikimera cyo mu muryango w’ibyatsi mu bwoko bwa monocotyledonous), ingano, n’umusemburo, ibi byose bibamo vitamine B6 kandi ntabwo ipfa mu gihe cyo gusembura no gutunganya byeri, nk’uko ubwo bushakashatsi bubivuga.
B6 ni vitamine y’ingenzi ubusanzwe tuvana mu biryo. Iboneka cyane cyane mu nyama n’amafi, ariko iboneka no mu bindi biryo, harimo ‘oats’, ibirayi n’ubwoko bw’amashaza bwitwa ‘chickpeas’ cyangwa ‘pois chiches’.
Ni gacye umuntu abura neza neza B6, nubwo rimwe na rimwe ibipimo byayo mu mubiri bijya biba bicye, akenshi bikagendana no kubura vitamine zo mu bwoko bwa B nka B12, ibishobora gutuma wumva unaniwe ukanagira isesemi.
Inyigo, yakozwe ku moko 65 ya byeri yaguzwe ahantu hatandukanye mu Budage yabonye ibi;
- Byeri ya ‘Bock’ yari ifite igipimo kinini cya B6 ikurikiwe na ‘lager’, ‘lager’ z’umukara, na byeri z’ingano
- Byeri z’umuceri ni zo zari zifite B6 nkeya
- Byeri zidasembuye zanakuwemo ethanol nyuma yo kuzitara zari zifite B6 iri hejuru
- Byeri ya ‘lager’ isanzwe yari irimo 20% bya B6 iba ikenewe ku ifunguro
- Zimwe muri ‘lager’ zidasembuye bapimye basanze zitanga hafi 59% bya B6
Abagabo bakenera nibura 1.4mg ku munsi naho abagore 1.2mg za vitamine ya B6, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubuzima NHS cya leta y’Ubwongereza.
Ubushakashatsi buvuga ko Litiro imwe ya byeri ishobora kugira hagati ya 0.3mg na 1mg ya B6
Unyoye byeri bisanzwe mu rugero rudakabije ntabwo ushobora guhera aho ubara ngo ubu mfashe igipimo runaka cya vitamine B6, ariko nanone ni urugero runaka uba ufashe rw’izo ntungamuburi, nk’uko
bivugwa na Prof Michael Rychlik wakoze ubu bushakashatsi.
Ibyabuvuyemo ni ingenzi “gusa ku bazinywa bifuza kongera iyo ntungamubiri muri bo” nk’uko Prof Rychlik avuga.
Byeri izwi cyane ya ‘bock’ yo mu Budage niyo basanzemo B6 kurusha izindi zapimwe kuko isanzwe inifitemo igipimo cya alcohol kiri hejuru, ihera kuri 6.5%.
Bridget Benelam wo mu kigo British Nutrition Foundation avuga ko kugira ibipimo byo hasi bya B6 ari imbonekarimwe mu bantu mu Bwongereza kuko iyo vitamine iboneka mu biryo byinshi byaho.
Yagize ati: “Ntabwo twavuga ko byeri cyangwa ikindi kinyobwa gisembuye ari ahantu h’ingenzi ho kuvana intungamubiri. Ziba zikwiye kuva mu biribwa.”
Yongeraho ati: “Kereka ubaye ufata ifunguro ryihariye, naho ubundi bisa n’ibidashoboka ko ushobora kubura vitamine B6 ihagije.”
Mu gihe waba ufite ibindi bibazo by’amagara, nk’ubusinzi cyangwa uburwayi bw’impyiko, bishobora kugutera ibibazo, nk’uko Bridget Benelam abivuga.
Bridget agira abantu inama yo gushyira imbaraga ku zindi vitamine B nka B12 na riboflavin izwi kandi nka B2, ziboneka mu bikomoka ku mata n’amatungo.
Comments are closed.