Burera: Yafatanywe ibilo 20 by’urumogi yari amaze kwambutsa umupaka
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera yafashe umusore w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze kwambukana ku butaka bw’u Rwanda ibiro bigera kuri 20 by’urumogi
Mu Karere ka Burera haravugwa inkuru y’umwana w’umusore wafatanywe ibilo 20 by’urumogi yari amaze kwambukana arwinjiza ku butaka bw’u Rwanda.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabasha, Akagari ka Nyirataba, Umurenge wa Kivuye aho yari yikoreye umufuka munini urimo n’indi mifuka ine y’urumogi, avuga ko yari arujyanye kurushakira isoko mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhunde ari na ho akomoka.
Abaturage bo baranenga urubyiruko rwanga gukora rukishora mu kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho gukora imirimo ibyara inyungu cyangwa ubucuruzi bwemewe n’amategeko.
Mukandayisenga Beatha utuye mu Murenge wa Kivuye, yavuze ko bibabaza kubona hari urubyiruko rwirirwa mu biyobyabwenge aho gukora ibikorwa bibateza imbere.
Yagize ati: “Birababaje kubona umusore ukiri muto ahitamo kujya gutunda urumogi aho gushaka akazi cyangwa gukora ubuhinzi n’ubucuruzi bwemewe. Iyo umuntu yinjiye muri ibi biyobyabwenge aba yangiza ubuzima bwe n’iterambere ry’umuryango.”
Niyomugabo Jean Claude wo mu Murenge wa Ruhunde, yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko baba bashaka amafaranga yihuse bakishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Usanga bamwe bavuga ko nta kazi babona ariko wakurikirana ugasanga badashaka gukora. Ahubwo bishora mu bikorwa byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kuko baba bashaka inyungu z’ako kanya. Ibyo bidindiza Igihugu n’iterambere ryabo ubwabo.”
Nyiransabimana Claudine na we yavuze ko ababyeyi bakwiye gukomeza gukurikirana abana babo no kubigisha kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Iyo urubyiruko rwinjiye muri ibi bikorwa bibi usanga bamwe barangiza bakora n’ubundi bugizi bwa nabi. Turashimira Polisi n’imboni z’umutekano bakomeje kudufasha gufata ababikora, kuko bitanga icyizere cy’umutekano.”
Benshi muri aba baturage bavuga ko bishimira uburyo Polisi ikomeje gukaza ingamba zo gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse no gukurikirana ababijanditsemo, kuko bifasha kurinda urubyiruko n’umutekano rusange w’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko ku bufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, Polisi ikomeje kuburizamo ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano birimo n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Ku bufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kuko bazi ingaruka zabyo ku muturage n’Igihugu muri rusange.”
Yakomeje avuga ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubyirinda kugira ngo hakumirwe ingaruka zabyo ku buzima n’umutekano.
Polisi y’u Rwanda ikomeza gukangurira abaturage kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge, kuko bigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano n’ubuzima bw’abaturage.
Uwafashwe kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akorerwe isodiye imugeza mu bushinjacyaha, nahamwa n’ibyaha azabihanirwe n’amategeko.
Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bimeze nka rwo bishyirwa mu cyiciro cya mbere cy’ibiyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n° 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihana ibyaha n’ibihano muri rusange rihindura Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ko umuntu wese uhinga, ukora, utembereza, ugurisha, uha undi cyangwa uwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bitemewe, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko atarenga miliyoni 30 Frw.
(Src: Imvahonshya)
Comments are closed.