Rayon Sports:Munyakazi Sadate na komite basezerewe ku mirimo yabo.
Noneho Umuryango wa Rayon Sports uhagarariwe na Bwana Ngarambe Charles ndetse ukaba ugizwe n’abigeze kuyobora Rayon Sports wicaye wanzura ko perezida Munyakazi Sadate na Komite ye bahagaritswe ku shingano zo kuyobora Rayon Sports FC basimbuwe na Ngarambe Charles ugiye kuyobora mu gihe cy’inzibacyuho.
Mu ibaruwa yagenewe itangazamakuru Umuryango wa Rayon Sports wasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020,wavuze ko wakoze ikosa ryo kwemerera perezida Munyakazi na Komite ye kuyobora igikorwa cyayo Rayon Sports FC kuko ngo bica amabwiriza shingiro y’ikipe ari nayo mpamvu wahisemo kumuhagarika.
Uyu muryango wavuze ko Munyakazi na komite ye birengagiza amabwiriza shingiro aganga uyu muryango uko ari mu ngingo ya 4,11 na 28 bityo bafata umwanzuro wo kubahagarika.
Mu minsi ishize nibwo perezida Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko ari we uhagariye uyu muryango wa Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko, aho kuba Ngarambe Charles avuga ko yatse ubuzima gatozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu 2015.
Amakuru yakwirakwiye mu minsi ishize nuko Ku wa Kane w’icyumweru gishize aribwo habaye inama y’itsinda rito ry’abayobozi yabereye ahazwi nko kwa Freddy mu Mujyi wa Kigali, yahuje bamwe mu bagize Akanama Ngishwanama muri Rayon Sports n’abagize Komite Nyobozi y’iyi kipe, yari igamije gusaba Munyakazi Sadate kwegura.
Nkuko Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida w’iyi kipe by’umwihariko akaba yari n’Umujyanama wa Munyakazi Sadate kugeza muri Gashyantare uyu mwaka atarirukanwa yabitangaje,Umuryango wa Rayon Sports wasabye ko Komite Nyobozi y’ikipe yegura kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Ni inama yatumijwe na Muvunyi kugira ngo akosore amakosa yagizemo uruhare ngo hajyeho Komite ihari ubu. Yabasabye ko bakwegura kuko bagiyeho mu buryo budakurikije amategeko, avuga ko niba harabayeho ubwumvikane ngo batorwe n’ubundi ubwo bwumvikane bwahabo bakegura. Sadate yarabyanze.”
Rutagambwa yavuze ko iyi Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate yatowe n’abafana kandi bitemewe muri sitati igenga Umuryango Rayon Sports.
Abahuriye muri iyi nama kuwa 21 Gicurasi 2020, barimo Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile na Munyakazi Sadate.
Amakuru avuga ko Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate ibangamiye bikomeye isinywa ry’amasezerano na SKOL yavamo amafaranga yazahura ikipe kuko ngo uru ruganda rwavuze ko ruzemera kugirana amasezerano n’ikipe igihe cyose Sadate azaba atakiri perezida w’ikipe.
Mu minsi ishize nibwo SKOL yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo bari bahagarariye Rayon Sports byagenze neza ariko amasezerano yararangiye.
Akanama Ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports kashyizweho nyuma y’aho Munyakazi Sadate yari amaze guhagarikwa amezi 6 na FERWAFA kubera amakosa yo kuyituka yakoze muri Gashyantare uyu mwaka.
Rayon Sports irimo abakinnyi imishahara ya miliyoni zisaga miliyoni 27 n’amafaranga yo kugura bamwe muri bo arenga miliyoni zisaga 50 FRW ariyo mpamvu bamwe bari kugenda umusubirizo mu gihe abandi bari kuvugana n’andi makipe.
Amakuru avuga ko SKOL niramuka yemeye kugirana amasezerano na Rayon Sports izajya iyiha arenga miliyoni 200 FRW ku mwaka hiyongereyeho miliyoni 25 FRW y’imyambaro n’ikibuga gusa ngo Munyakazi agomba kubanza yajya hanze.Bivugwa ko izahita itanga miliyoni 47 FRW zo kugoboka ikipe.
Kuwa 10 Gicurasi 2020,nibwo hashyizweho Akanama ngishwanama ko gukorana na Komite Nyobozi kugeza igihe inteko Rusange izateranira ikemeza niba kagumaho cyangwa se niba kakurwaho.
Aka kanama kagizwe na :
1. Ruhamyambuga Paul
2. Dr Rwagacondo Claude Emile
3. Muvunyi Paul
4. Ngarambe Charles
5. Ntampaka Theogene
6. Gacinya Chance Denis
7. Muhirwa Prosper
Aka kanama kahawe ubushobozi bwo gukorana na Komite nyobozi yari isanzwe iyoborwa na Munyakazi Sadate n’abandi bafatanyaga ndetse no kuvugana na buri wese ufite imishinga yateza imbere Rayon Sports ari nayo mpamvu kahise kabyutsa ibiganiro na SKOL.
gusa Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate nawe yamaze yamaze kwandikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame amusaba kumufasha mu bibazo by’ingutu iyi kipe ifite yatejwe n’abahoze ari abayobozi bayo.
Tuzakomeza kubikurikirana umunsi kumunsi kuko biri kugenda bihindagurika umunsi ku munsi.
Comments are closed.