“Abanyeguje nta bubasha babifitiye” Sadate MUNYAKAZI

13,373
Kwibuka30

Sadate MUNYAKAZI arasanga abamweguje ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport nta bushobozi babifitiye.

Ibibazo bya Rayon Sport bikomeje gufata indi ntera buri uko umwanya ushize, mu massha make ashize nibwo umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sport yandikiye urwandiko Bwana Sadate MUNYAKAZI ko we na komite ye Bambuwe inshingano zo kuyobora ikipe ya Rayon Sport FC kubera ibyo bise amakosa akomeye, ndetse Bwana NGARAMBE CHARLES agenera na kopi itangazamakuru. Nyuma yaho amakuru ageze kuri Bwana Sadate MUNYAKAZI nawe yahise avuga icyo atekereze ku iyirukanwa rye. Mu ijambo rye Bwana Sadate yagize ati:”…ubundi bariya banyeguje nta bushobozi babifitiye, komite ntabwo ikurwaho n’umuntu, ahubwo ikurwaho n’inteko rusange”

Bwana Sadate Munyakazi yakomeje avuga ko impamvu y’ibyo byose ari uko yatangiye gushyira hanze no gukurikirana abo bose bariye umutungo w’ikipe ya Rayon Sport.

Kwibuka30

Sadate MUNYAKAZI yakomeje avuga ko n’uwavuze ko anweguje nawe ubwe atakiri mu buyobozi kuko yasimbuwe na Paul Muvunnyi. Ikindi kandi Sadate MUNYAKAZI arasanga n’urwego rwavuze ko rwamweguje rutabaho mu buyobozi bwa Rayon Sport yagize ati:”…Ngarambe yasimbuwe na Paul Muvunnyi ku buyobozi bw’umuryango, kandi urwego nyobozi ntirubaho mu nzego za Rayon Sport

Urwandiko rwandikiwe Bwana Sadate MUNYAKAZI rumusezerera ku buyobozi bw’ikipe

Nyuma y’iri kururukururu, benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sport bakomeje kwibaza aho bizarangirira, gusa bamwe mu begereye uruhsnde rwa Sadate MUNYAKAZI barasanga adafite gahunda yo kurekura byoroshye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.