Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Denise NKURUNZIZA biravugwa ko yagarutse I Bujumbura

15,801

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, biravugwa ko Denise NKURUNZIZA ko yaraye ageze I Burundi igitaraganya

Amakuru afitiwe gihamya aravuga ko nyuma yo kumenyeshwa inkuru y’incamugongo ko umugabo we yitabye Imana, inkuru ziravuga ko Madame DENISE BUCUMI Umugore wa Nyakwigendera PETER NKURUNZIZA yazanywe igitaraganya i Burundi avuye muri Kenya aho yari arwariye. Amakuru atangazwa na bamwe mu bayobozi bo ku kibuga k’indege I Bujumbura, ni uko Denise NKURUNZIZA yageze ku kibuga k’indege ahagana saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Kamena 2020 maze hagahita haza indi modoka y’ibirahure byijimye imujyana aho umurambo w’umugabo we uri.

Denise NKURUNZIZA yari amaze iminsi arwari ye I Nairobi mu gihugu cya Kenya, benshi bakavuga ko arwaye Coronavirus nubwo Leta y’u Burundi yakomeje kubihakana.

Ku gicamunsi k’ejo kuwa kabiri taliki ya 9 Kamena nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko Prezida NKURUNZIZA yitabye Imana azize Indwara y’umutima ndetse bahita batangaza ko igihugu gitangiye icyunamo k’iminsi irindwi ko kandi amabendera mu gihugu cyose amanurwa akagezwa hagati mu rwego rwo kunamira uwari prezida w’igihugu.

Comments are closed.