Mu minsi 15 amateraniro mu nsengero ashobora gukomorerwa
Inama y’abaministre yaraye yanzuye ko amateraniro mu nsengero akomeza guhagarara kugeza mu minsi 15 iri imbere
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri inama y’abaministre yaraye yongeye guterana iyobowe na Nyakubahwa prezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame. Inama yari igamije gushyira izindi ngamba mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Mu myanzuro yafashwe, harimo ko amateraniro y’abantu benshi akomeza kuba ahagaze mu gihe hakinozwa uburyo azakorwa mu munsi 15 iri imbere uhereye none. Indi myanzuro yafashwe ni uko gusezerana kw’abashyingiwe imbere y’Imana ndetse n’imihango yo gushyingura ikorerwa mu nsengero yakomorewevariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda hubahirizwa intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.
Leta na none yongeye ikomorera ubukerarugendo ariko hashyirwa imbaraga mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu, za Hoteri nazo zizakomeza gukora ndetse zemerewe kuba zakwakira abantu mu nama ariko hakubahirizwa metero hagati y’umuntu n’undi.
Comments are closed.