Leta Izakenera abarimu basaga ibihumbi 7 mu mwaka w’amashuri utaha

6,625
Kwibuka30

Ikigo k’igihugu gishinzwe Uburezi cyatangaje ko uno mwaka hazakenerwa abarezi basaga ibihumbi birindwi

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda REB Bwana Dr NDAYAMBAJE IRENÉ yatangaje ki nyuma yaho Leta ifashe umwanzuro wo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi mu rwego rwo kwirinda ubucucike bwagaragaraga mu mashuri, menshi mu Rwanda. Dr Irenee yavuze ko umwaka w’amashuri utaha wa 2020/2021 icyo kigo kizakenera abarezi bagera kuri 7,214, akaba ari nawo mubare munini w’abarezi bakenewe nu myaka itari mike ishize.

Kwibuka30

REB yavuze ko mu mashuri abanza hazakenerwa abarezi bagera kuri 3,799, mu mashuri yisumbuye hazakenerwa abagera kuri 3,417 mu gihe abagera kuri 386 aribi abazakenerwa mu mashuri y’imyuga n’ay’ubumenyingiro.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abarezi 41,573 mu mashuri abanza, mu gihe mu mashuri yisumbuye hari abarezi 21,990.

Bamwe mu mpuguke mu bijyanye n’uburezi barasanga bino Byumba biri kubakwa bizakemura ikibazo cy’ubucucike cyari kimaze kuba ndanze, bityo bigafasha mwalimu kubasha gukurikirana neza umunyeshuri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.