Nyamagabe: Umuforomo yatawe muri yombi nyuma yo gufata ku ngufu umurwayi wari uje gufata ifu ya SOSOMA

6,670

Umuforomo yasambanije ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 wari uje gufata ifu ya SOSOMA kwa muganga

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwataye muri yombi kuri uyu wa mbere Umuforomo ukorera mu kigo nderabuzima cya Kibirizi mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyamagabe nyuma yaho bimenyekanye ko uno mugabo yasambanije ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wari waje gutora ifu y’igikoma kuri icyo kigo nderabuzima.

Icyo gikorwa kigayitse cyabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Kamena 2020. Umuvugizi wa Polisi yabwiye igihe.Com ko uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 17 yari atwite aje gutora ifu y’igikoma basanzwe bagenera abantu nkabariya, maze uwo muforomo amwinjiza mu cyumba amusambanya ku ngufu.

Uwo muforomo, ubu acumbikiwe kuri station ya RIB I Gasana mu gihe hagikusanywa amakuru yose nyuma agakorerwa dosiye igashyikirizwa urukiko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.