Perezida wa Misiri yasabye ingabo ze kwitegura,igihugu cye gishobora kwinjira muri Libya

10,063
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al Sisi yavuze ko ingabo ze zishobora kwinjira muri Libya

Perezida wa Misiri,Abdel Fattah al Sisi yatangaje ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kwinjira muri Libya ndetse anahamagarira ingabo ze kwitegura ubutumwa zishobora kujyamo hanze y’igihugu.

Amagambo ya Sisi aje mugihe umwuka ari mubi hagati y’uruhande rwa leta yemewe n’amahanga muri Libiya,Government of National Accord (GNA) n’igice cya General Khalifa Haftar cyizwi nka Libyan National Army (LNA).

Impande zombi zirapfa kwinjira kw’ingabo za Turikiya muri Labya zije gushyigikira leta yemewe ku rwego mpuzamahanga GNA.

Kwinjira mu ntambara ka Turikiya kwaganjije ingabo za Haftar zari zimaze amezi 14 mu murwa mukuru Tripoli. Haftar ashyigikiwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Misiri n’uBurusiya.

Nyuma yo kwinjira kw’abacanshuro ba Turikiya, Perezida Sisi yavuze ko na Misiri yahise ibona impamvu yo kujya kurwana muri Libya.

Ati”kugeza ubu kuba leta ya Misiri yagira uruhare rwayo itanga,bifite ishingiro ku rwego mpuzamahanga.”

Yavuze ko Misiri igomba kwitabara kuko umutekano wayo utizewe kubera icyo yise inyeshyamba z’imitwe y’iterabwoba n’abacanshuro zishyigikiwe n’amahanga ziyugarije.

Mbere y’iyi mbwirwaruhame, Sisi yabanje kuganiriza abapilote b’indege z’intambara n’imitwe idasanzwe y’ingabo za leta iherereye mu gace gahana imbibi n’umupaka ugabanya Misiri na Libya.

Yateguje ingabo ze ati “Mwitegure kuba mwajya mu butumwa ubwo aribwo bwose haba hano no hanze y’imipaka bibaye ngombwa.”

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite bishyigikiye igitekerezo cya Misiri cyo kwirwanaho.

Mu kwezi gushize, Misiri yasabye agahenge muri Libya inasaba ko ahubwo hanatorwa akanama kayobora igihugu.

Nubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iz’Abarabu n’u Burusiya bashyigikiye icyo gitekerezo, Turikiya yo yarabyanze ivuga ko ari uburyo bwo gutabara Haftar urimo gutsindwa.

Inkuru yakozwe na RUGAMBA Thierry

Comments are closed.