Nyuma y’umwaka umwe gusa ije mu kiciro cya mbere, ikipe ya NORWICH yongeye imanuka mu cya kabiri

8,662
Kwibuka30

Mu gihe hari hasigaye imikino itatu gusa ngo championnat irangire, ikipe ya NORWICH City ibaye ikipe ya mbere imenyekanye ko isubiye mu kiciro cya kabiri yari imaze umwaka umwe gusa ivuyemo

Norwich City yabaye ikipe ya mbere yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu yakinnye Premier League muri uyu mwaka w’imikino, ibi bibaye nyuma y’uko inyagiwe na West Ham United ibitego 4-0 ku mugoroba wo kuru uyu wa Gatandatu.

Ikipe ya Norwich yari yagarutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino, yari imaze iminsi ititwara neza ndetse yaraye itsinzwe umukino wa karindwi wikurikiranya, ukaba uwa 24 muri shampiyona bituma idashobora gukuramo amanota irushwa n’amakipe ayiri imbere mu gihe hasigaye imikino itatu.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Norwich City, Michail Antonio yafashije West Ham kwizera ko nayo yazaguma mu cyiciro cya mbere, ayitsindira ibitego byose uko ari bine byawubonetsemo.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0 byabonetse ku munota wa 11 n’uwa 45 ubwo Antonio yaherezwaga imipira na Issa Diop na Mark Noble.

Kwibuka30

Uyu rutahizamu w’Umwongereza yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 54 mu gihe icya kane yagitsinze ku munota wa 74, ku mupira yaherejwe na Ryan Fredericks.

Gutsinda uyu mukino byafashje West Ham gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo n’ikipe zo mu murongo utukura mu gihe mu mikino itatu isigaje, izakiramo Watford na Aston Villa.

Ni ku nshuro ya gatatu Norwich City isubiye mu cyiciro cya kabiri mu gihe cy’imyaka irindwi gusa.

Abakurikirana iyi kipe bavuga ko ishobora no kugorwa kugumana abakinnyi beza yari ifite muri uyu mwaka w’imikino barimo umunyezamu Tim Krul, Teemu Pukki, Rodd Cantwell na Jamal Lewis.

Leave A Reply

Your email address will not be published.