Bwana BAKUNDUFITE yafatiwe mu cyuho yakira ruswa yiyita umupolisi

8,243
Kwibuka30

Polisi yataye muri yombi umugabo witwa BAKUNDUFITE yafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa yiyita umupolisi.

Kuri uyu wa gatanu w’icyuweru gishize taliki ya 10/7/2020, Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yataye muri yombi umusore witwa BAKUNDUFITE w’imyaka 26 y’amavuko, imufatira mu cyuho ari kwakira ruswa y’amafranga agera ku bihumbi 50 yiyise ko ari umupolisi,. Bwana BAKUNDUFITE yafashwe ari gushuka umugore ko agiye kumufungurira umugabo we wafunzwe azira gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, CIP Karekezi yagize ati: “Bakundufite ubusanzwe ni umwarimu wigisha gutwara imodoka mu Karere ka Musanze, yaje kumenya ko hari umuturage ufungiwe mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu atangira gushaka nomero za terefoni z’umugore we amushuka ko ari umupolisi namuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 aza kumufungurira umugabo.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko umugore yabyemeye ariko ahita atanga amakuru kuri Polisi.

Ati: “Bakundufite yahamagaye umugore w’umugabo ufunzwe amubwira ko ari umuyobozi wa Polisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugera, yamwijeje ko yamufungurira umugabo aramutse amuhaye ruswa. Umugore yahise aduha amakuru tumubwira uko abigenza kugira ngo Bakundufite afatirwe mu cyuho.”

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kwirinda umuntu wese ubashuka abaka ruswa cyangwa izindi ngurane abizeza kubaha serivisi. Yabibukijue ko ruswa ari icyaha kitababarirwa mu Rwanda, bityo kikaba gihanirwa n’amategeko. Yabasabye ko niyo baba bafite abantu babo bafunze baba bazanyura imbere y’ubutabera bakaba abere bagataha cyangwa bahamwa n’icyaha bakarangiza igihano.

Ati “Nta muntu ukekwaho ibyaha ushobora kurekurwa hatabaye inzira z’ubutabera, nta muntu ugomba kunyura mu nzira z’ubusamo kugira ngo afungurwe.”

Kwibuka30

Yibukije abaturage kuba maso kuko muri iki gihe hari abantu bagenda biyitirira inzego badakorera, icyaha nacyo gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda. Ari nayo mpamvu Bakundufite azakurikiranwaho ibyaha bibiri aribyo kwiyitirira urwego adakora no kwaka ruswa.

Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru, anasaba n’abandi kudahishira abanyabyaha aho bava bakagera.

Yafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa ya 50,000frs yiyise umupolisi

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.