Umuteramakofe Amaze Iminsi Itanu (5) muri KOMA nyuma yo guterwa ibipfunsi mu mukino

12,904
Kwibuka30

Bwana PATRICK DAY amaze umusi wa gatatu ari muri koma nyuma yo guterwa igupfunsi mu mukino wo muri weekend.

Kwibuka30

Umukino w’iteramakofi witwa BOX ni umwe mu mikino iteye ubwoba ndetse abantu benshi batinya kwisukiramo ariko ukaba ari umukino uhemba agatubutse. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye umukino uhuza abateramakofi babiri, uwitwa PATRICK DAY w’imyaka 27 na CHARLES CONWELL w’imyaka 21. Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi, ariko mu gace ka 10 k’uwo mukino, CHARLES CONWELL yateye igipfunsi mu mutwe Charles DAY ahita agwa hasi, akigera hasi yahise ata ubwenge bamujyana kwa muganga, kugeza ubu aracyari mu bitaro. Abaganga bari kumukurikirana bavuze ko ubwonko bwangiritse cyane ndetse ko amahirwe yo gukira ari make cyane.

Bwana Charles wamukubise icyo gifunsi yatangaje ko ababajwe cyane n’uburyo mugenzi amerewe, mu magambo y’agahinda kenshi yagize ati:”ndabizi neza muvandimwe ko wari umukinnyi mwiza, wari waje guhatana nkanjye twese dushaka ibihembo ku rwego rw’isi, arijye cyangwa wowe ntawari uzi ko buri burangire bitya,…ndumva uno mukino nawihorera, Imana niyonkuru…”

Umuryango w’abateramakofi mu gihugu cya USA nawo watangaje ko wababajwe cyane n’iyo mpanuka ya Patrick Day, ndetse usaba abakunzi b’uwo mukino gukomeza gusengera Patrick muri bino bige bigoye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.