Nyuma y’imyaka 15 LONI yacyuye ingabo zayo zabarizwaga muri HAITI

12,228
Kwibuka30

Nyuma y’imyaka 15 iri mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya HAITI, LONI yiyemeje gucyura ingabo zayo.

Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ukwakira 2019, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye LONI bwana ANTONIO GUTERRES yatangaje ko ingabo z’uwo muryango zirangije ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bityo bakaba bataha.

Ingabo za LONI muri HAITI (MINUSTAH) Zari zimaze imyaka irenga 15 muri icyo gihugu kuko yahageze bwa mbere ku italiki ya 1Nyakanga 2004 nyuma y’imyivumbagatanyo y’abasirikare n’abaturage yakuyeho prezida JEAN BERTRAND ARISTIDE.

Mu gihugu cya Haiti habarizwaga abasirikare ba LONI bagera kuri 2.366 n’abapolisi 2.533. Nubwo bimeze bitya, abantu benshi baradanga ko hatari bwagere ko LONI icyura ingabo zawo kubera ko ikibazo cy’umutekano kitari bwakemuke.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.