RUTANGA Eric wa Rayon Sport Ashobora kuyivaho

9,930
Kwibuka30

Rutahizamu wa Rayon Sport biravugwa ko ashobora kuyivamo vuba.

Kwibuka30

Amakuru dukesha ikinyamakuru gikorera mu gihugu cy’U Rwanda aravuga ko myugariro na Kapiteni wa Rayon Sport, ikipe ifite abakunzi benshi mu gihugu cy’u Rwanda ashobora kuva muri ino kipe akerekeza mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Yung African (Yanga).

Bwana RUTANGA Eric ntacyo yari yavuga kuri ayo makuru, ariko abanyamakuru begereye umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport Bwana Jean Paul, avuga ko kugeza ubu ayo makuru atayazai, yavuze ko uno mukinnyi akiri uwa Rayon kuko agifitanye amasezerano nayo kugeza ubu.

RUTANGA Eric yageze mu ikipe ya Rayon |sport mu mwaka w’i 2017 avuye mu ikipe ya APR FC ikipe ihora ihanganye na Rayon Sport. Bwana Jean Paul yakomeje avuga ko ariko bioramutse aribyo batamukumira cyane ko ubuyobozi bw’ikipe bwishimira iterambere ry’umukinnyi wayo. Usibye Eric ushobora kuyivamo, biravugwa ko na Rutaahizamu wayo Bwana Michael Salpong nawe ashoboora kuyivamop mu gihe cya vuba. Biramutse ari impamo koko, Eric yakwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya mu mwaka utaha mu kwezi kwa mutarama.

Leave A Reply

Your email address will not be published.