WASAC, RSSB mu bigo bya Leta bigiye kongera kwitaba akanama ka PAC
WASAC, RSSB na BDF ni byo bigo bya Leta ku ikubitiro bigomba kongera kwitaba akanama gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imali ya Leta mu Rwanda (PAC)
Mu ibaruwa Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, yandikiye Minisitiri w’Intebe amusaba, yamusabye kumenyesha ibigo bitatu bya Leta aribyo RSSB, WASAC, na BDF ko aribyo biri ku ikubitiro mu bigo bya Leta bigomba kongera kubazwa no kumvwa ku mikoreshereze y’imali ya Leta.
Iyo komisiyo ya PAC izumva ibyo bigo ku guhera taliki 21, Nyakanga kugeza taliki 05, Kanama, 2020.
Depite Muhakwa Valens ukuriye PAC muri iki gihe avuga abayobozi b’ibigo bya Leta bazitaba Komisiyo ayoboye bazabikora hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Urutondo rw’uko ibigo bizitabira rugaragaza ko ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha taliki 21, Nyakanga, 2020 ikigo cya Leta cya mbere kizabanziriza ibindi kwitaba PAC ari Rwanda Social Security Board(RSSB).
Abatumiwe ni Umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RSSB , Umuyobozi mukuru wa RSSB, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu n’abandi.
Nyuma hazakurikiraho RDB, haze Akarere ka Nyamagabe n’akarere ka Bugesera.
Bukeye bw’aho hazitaba WASAC. Abatumijwe ni Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, umuyobozi mukuru wa WASAC, Umwungirije n’ushinzwe imari.
Kuri uriya munsi kandi ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga BDF nacyo kizitaba. RSSB na WASAC biri mu bigo bigarukwaho kenshi mu gucunga nabi umutungo wa Leta.
Umwaka ushize ubwo WASAC na REG byari byatumijwe ngo bibazwe uko umutungo wa Leta byahawe wakoreshejwe, umwe mu ba Depite yavuze ko Minisiteri y’ibikorwa remezo ifite abana babiri b’impanga, umwe akaba yaragwingiye.
Yavugaga mu marenga ariko yerekaza kuri WASAC kubera imikorere mibi iyivugwamo kandi imaze igihe.
Ubwo yari akiyobora RSSB , Richard Tushabe yabwiye kenshi Abadepite n’abanyamakuru ko akeneye uburenganzira n’ububasha byisumbuyeho akishakira abakozi kugira ngo ikigo ayobora gishobore gucunga neza amafaranga Abanyarwanda bizigamira.
Comments are closed.