OMS yavuze ko ibihugu bigomba gufungura imipaka, ubucuruzi bugakomeza
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima yaraye avuze ko ibihugu bigomba gufungura imipaka ubuzima bugakomeza
Mu kiganiro yatanze ejo kuwa mbere, Dr Tedros Ghebreyesus uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS yavuze ko ibihugu bikeneye gukora byinshi kurushaho mu kwirinda kugira ngo byongere gusubukura ingendo mpuzamahanga, anaburira ko iyi virus ishobora kumara igihe kirekire kirusha uko byitezwe.
Muri iki kiganiro, Mike Ryan ukuriye ishami ry’ibyihutirwa muri WHO/OMS yagize ati:
“Ntabwo bizashoboka ko hari igihugu kizakomeza gufunga imipaka mu gihe kiri imbere. Ibikorwa by’ubukungu bigomba kongera gufungura, abantu bagomba gukora, ubucuruzi bugakomeza”.
Mike Ryan arasaba kugabanya ibikorwa bya #gumamurugo#
Abakozi ba OMS bavuga ko nubwo hari ibihugu bikiri gufata ingamba zikenewe zo kugumisha abantu mu ngo (lockdowns), ariko ko bikwiye ko zimara igihe gito gishoboka kandi zigafatwa ku hantu hatari hanini cyane mu gihugu.
Bwana Ryan yagize ati: “Uko tuzagenda tumenya iby’iyi virusi, niko tuzagenda turushaho kuyihashya”.
Comments are closed.