WHO yashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu byahanganye neza mu kurwanya COVID-19

9,545
Kwibuka30
Dr Tedros aburira ko iyi virus ishobora kumara igihe kirekire kurusha icyari cyitezwe

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byarwanije rugashyiraho n’ingamba zihamye mu kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu kiganiro yatangiye i Geneve hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Tedros yavuze ko hari ibihugu byakurikije amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo bikaba bihagaze neza mu kurwanya ikwirakwira ryacyo, muri byo yavuzemo u Rwanda.

Bwana Tedros yakomeje avuga ati:”Ibihugu n’abantu bakurikije izo nama neza kandi bihoraho – barinze ikwirakwira rikabije ry’icyorezo – nka Cambodia, New Zealand, Rwanda, Thailand, Vietnam n’ibirwa byo muri Pasifika na Karayibe – ibindi byabashije guhangana n’icyorezo cyakwiriye henshi – nka Canada, Ubushinwa, Ubudage na Korea y’Epfo”.

Kuva mu kwezi kwa mbere Covid-19 yatangira gukwirakwira ku isi, ubu abantu barenga miliyoni 16 bamaze kuyandura, naho abarenga 650,000 imaze kubica.

Dr Tedros yagize ati: “Ubwo natangazaga ibihe bidasanzwe by’ubuzima ku isi tariki 30 z’ukwezi kwa mbere…hari abantu batarenze 100 banduye hanze y’Ubushinwa, nta muntu yari yica”

Avuga ko imibare yakomeje kwiyongera cyane, ko yikubye hafi kabiri mu byumweru bitandatu bishize.

Dr Tedros yavuze ko ubwandu bwabaye bucye mu bihugu byakurikije amabwiriza yo kwirinda, ibitarabikoze ubwandu bukazamuka.

Dr Tedros Ghebreyesus yatangaje ko azongera agatumiza komite idasanzwe ya OMS kugira ngo barebe niba ibi bihe bidasanzwe mu by’ubuzima ku isi hari icyo babihinduraho.

Kwibuka30

Ni gute u Rwanda rwabyitwayemo?

Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyafashe ingamba zo gutegeka abantu kutava mu ngo, gufunga imipaka no guhagarika ibikorwa byose, uretse ibya ngombwa cyane.

Mu gihugu hari hamaze kuboneka abantu batageze kuri 20 banduye iki cyorezo.

Ni ingamba zanenzwe n’abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuze ko zishobora gutera ibibazo birimo kwicisha inzara abantu bakennye, leta yo ivuga ko zafashwe mu ‘kurinda ubuzima’ bw’abantu.

Izi ngamba zikomeye zamaze igihe kigera ku minsi 45.

Kugeza ubu hariho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa abantu basohotse mungo zabo.

Leta yongereye ibikorwa byo gupima abantu benshi, gukurikirana cyane abahuye n’abanduye, gushyira hamwe abanduye no kubavura ku buntu, no kwifashisha ikoranabuhanga mu kwita ku banduye.

Umuhate w’u Rwanda washimwe n’abantu batandukanye mu mahanga, abandi bamwe mu gihugu bavuga ko leta yakoresheje imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa ingamba yafashe.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abantu hafi 1,900 banduye coronavirus na batanu imaze kwica, leta ivuga ko abagera hafi ku 1,000 muri bo bayikize.

U Rwanda rwatangiye gukoresha robots mu kwita ku barwaye coronavirus
Leave A Reply

Your email address will not be published.