Gasabo:Bamwe mu banyeshuri bamaze kujya mu birombe kwikorera amatafari!
Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo na Ndera usanga abana baramaze kuyoboka mu bishanga kwikorera amatafari kuko usanga nabamwe mubabyeyi ntacyo bibabwiye.
Hashize amezi atanu ubwo abanyeshuri basubizwaga mu rugo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19.ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB) cyashyizeho gahunda igamije gukomeza gufasha abanyeshuri gukomeza gukurikira amasomo kuri radiyo telefone.Ariko iyo gahunda ntabwo abana bayitabiriye kuko usanga baragiye mubindi bidafite aho bihuriye n’amasomo! usanga igihe amashuri azaba usubukuye bizagorana kuko gahunda yashyizweho kugirango ifashe abana gukurikira amasomo ititabirwa nkuko bikwiye.
Ese abana bahugiye kuki?
Hamwe muho twabashije kugera ni mugishanga hagati Rusororo na Ndera usanga abana baragiye mu bishanga ahabumbirwa amatafari doreko bahabonye akazi ko kwikorera amatafari,abandi birirwa bivomera amazi yo kugurisha abandi barigufasha ababyeyi mu bucuruzi bagaburira ababumbyi (bashinze restaurent mu bishanga zigaburira aba bumba).
Iyo witegereje imvune abana bariguhura n’azo mumirimo itandukanye bagiyemo wakwibaza niba yashobora gufata ikayi ngoyige cyangwa ngo akurikire amasomo kuri radiyo
Ababyeyi usanga batewe impungenge n’abana baba banyuranamo abataragiye muri ako kazi usanga n’imyitwarire iteye amakenga ! umubyeyi twaganiriye yagize ati: Aba bana bamwe bamaze kugura amatelefone abakobwa baradefirije abandi barisukisha mubona tuzabashobora! birakomeye abana babyuka bigendera ibintu byatuyobeye!
Muri rusange hirya no hino mu gihugu humvikana ko abana birigiye mubindi batari kwiga. harasabwa ko inzego zibanze zihaguruka zigafatira ibyemezo abantu bariguha abana akazi kuko ikigo cy’igihu gishinzwe uburezi cyashyizeho gahunda yo kwiga bari murugo hari gahunda kuri Radiyo kuri telefone ukanda*134# ugahitamo amasomo ajyanye n’icyiciro urimo.Iyo uhageze aho mubishanga bi bumbirwamo usanga ntagapfukamunwa bambaye n’ugafite kabagasa n’ibumba! abantu bazanira ibyokurya n’ibinyobwa nabo usanga baba bafite udukombe banywesha duke ugasanga baraduhererekanya.
Comments are closed.