Zambia: Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa irashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi
Prezida w’igihugu cya Zambiya arashinja komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Perezida w’igihugu cya Zambia, Bwana Edgar Lungu yashyize mu majwi abahagarariye komisiyo yo kurwanya ruswa mu gihugu cye gushaka kumuhirika we na guverinoma ye.
Mu ijambo rye Prezida Edgar yagize ati:”Nakomeje kubabwira ko urugamba rwo kurwanya ruswa ari urwa politiki. Abiyita ko barwanya ruswa icyo bashaka ni ukwikiza Guverinoma n’abarimo bakora neza.”
Prezida yakomeje avuga ko abashinzwe kurwanya ruswa bazi neza aho ibarizwa, kandi ko bafite ubushobozi bwo kuyirwanya, ariko we agasanga aho kuyirwanya bashishikajwe no gushaka guhirika ubutegetsi bwashyizweho na rubanda bagamije gutera icyasha inzego za Leta.
Ibi prezida Ilunga Edgar abivuze nyuma y’aho komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa imaze iminsi ihamagaza bamwe mu bayobozi ba guverinoma ibabaza ku mitungo y’umurengera bibitseho, muri abo harimo ministre w’ubuzima Bwana Chitalu Chilufya uherutse gushyikirizwa inkiko kubera gukekwaho icyaha cy’iyezandonke.
Comments are closed.