Afurika y’Epfo: Yiyahuriye muri kasho nyuma yo kwica abagore batanu

7,829
Kwibuka30
Abagore batangiye imyigaragambyo nyuma yo kurakazwa nuko umwicanyi yiyahuye

Minisitiri ushinzwe Polisi muri Afurika y’epfo yatangaje ko umugabo wari umaze kwemera ko yishe abagore bo mu cyaro cyo mu ntara ya KwaZulu-Natal yiyahuriye muri kasho.

Amagana y’abantu uyu munsi kuwa mbere yagiye imbere y’urukiko bamagana ubwicanyi bwakorewe abagore batanu, bashaka no kureba abagabo babiri bafashwe bakekwa.

Imibiri y’abo bagore bishwe hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa munani, yatoraguwe mu murima w’ibisheke, hari abandi bagore bataramenyekana umubare bakomeje kuburirwa irengero.

Abantu benshi barakajwe no kubwirwa ko umwe mu bakekwa yiyahuriye muri kasho ya polisi, bamwe basabye ko berekwa umurambo we ngo babone kubyemera.

Minisitiri Bheki yabwiye imbaga y’abigaragambya ko uwiyahuye yari yamaze kwemera icyaha, naho mugenziwe bafunganwe akaba yakubiswe bikomeye n’abafungwa bagenzi be yasanze muri kasho.

Kwibuka30

Bwana Cele yabwiye abigaragambya ko bishoboka ko hari indi mibiri y’abagore bishwe itaraboneka.

Byari biteganyijwe ko uyu wiyahuye agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere.

Ibi bije nyuma yuko kuri uyu wa gatanu abagabo babiri bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu kwica abagore mu buryo butarasobanuka neza kugeza ubu.

Abatuye muri aka gace aba bagore biciwemo bavuga ko babaho mu bwoba kuko nta polisi iba hafu ngo ibacungire umutekano.

Bwana Cele avuga ko ubu hashyizweho uburyo bwo gucunga umutekano hifashishijwe abasanzwe batuye muri ako gace.

Ubwicanyi bwakorewe abo bagore bwari bwarateye urujijo n’ubwoba koko ababicaga batazwi, bamwe bavugaga ko ari umwicanyi kabuhariwe ubikora cyangwa itsinda ry’abicanyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.