Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ubucuruzi hangirika byinshi

7,622
Kwibuka30

Mu mugi wa Musanze inkongi y’umuriro yibasiye inzu zikorerwamo ubucuruzi hangirika ibintu bifite agaciro karenga miliyoni ijana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Musanze, inzu y’ububiko bw’ibicuruzwa, yibasiwe n’inkongi y’umuriro hahiramo ibifite agaciro ka Miliyoni ziri hagati ya 50 n’ 100 Frw.

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yafashwe n’inkongi saa munani na mirongo ine (14h40) mu gihe Police ishinzwe kuzimya umuriro yahageze nyuma y’iminota 30 iyi nzu ishya.

Imodoka izimya umuriro yasanze hamaze kwangirika byinshi ku buryo ibicuruzwa byari biri mu bubiko bwa kimwe mu bice by’iyi nzu byahiye byose bigakongoka.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze ahabereye iyi nkongi ikiba, yavugishije umuyobozi w’ubu bubiko, amubwira ko hahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 50 n’ 100 Frw.

Tumukunde Dady wari umuyobozi w’ubu bubiko bwa kompanyi yitwa Kabagema Investment Company, yabwiye Umuseke ko iyi nyubako yari igizwe n’ibice bibiri; icy’ububiko n’icy’ibiro by’abakozi.

Kwibuka30

Avuga ko uretse gusohora ibikoresho byari biri mu biro ngo mu bubiko nta na kimwe babashije gusohora ku buryo byose byahiriyemo bigakongoka.

Nzabonimpa Faustin nyiri iyi nzu, yabwiye Umuseke ko batamenye icyateye iyi nkongi kuko basanzwe bahaza ari uko hari ibicuruzwa bagiye kujyana mu maduka anyuranye.

Avuga ko hari harimo ibicuruzwa binyuranye byiganjemo ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, byose bikaba byahiriyemo.

Uyu muyobozi w’iriya Komanyi avuga ko basanzwe bafite ubwishingizi bw’inkongi ariko ko bitakuraho igihombo batewe n’iyi yabibasiye uyu munsi.

(Src:Umuseke.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.