Nyanza: Ministre wa Sport yasuye Akarere ka Nyanza byongera ikizere ku ikipe ya Nyanza FC

14,435
Image

Meya Erasme yasobanuriye ministre wa sport imishinga ya siporo inyuranye iteganijwe gukorwa mu Karere ka Nyanza bituma ikizere ko ikipe ya Nyanza yemererwa gukina mu kiciro cya kabiri kizamuka

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama 2020, Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa Aurore MUNYAGAJU ari kumwe n’umunyabanga uhoraho muri iyo ministeri Didier basuye Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kuganira ku iterambere rya siporo muri ako Karere no ku mushinga wo kubaka Sitade ya Nyanza.

Image

Nyuma Ministre yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’ako Karere ndetse n’abashinzwe siporo mu Karere

Minisitiri Aurore kandi yanagejejweho umushinga uhari wo kubaka Umujyi w’Imyidagaduro i Nyanza (Olympic City) arawushima. Hakurikiyeho gusura aho ibi bikorwa remezo byakubakwa. Ministre Aurore n’intumwa yari ayoboye, basuye Sitade ya Nyanza ikaba ari igikorwa Nyakubahwa Perezida yemereye abaturage, ndetse bikaba biteganijwe ko mu mwaka utaha iyo stade izavugururwa igashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Nyanza FC yatangaje ko imaze gushyikiriza ubusaba bwayo muri FERWAFA aho yasabaga kongera kwemerwa gufatwa nk’umunyamuryango wa FERWAFA ushaka kwitabira amarushanwa y’iryo shyirahamwe mu kiciro cya kabiri ariko kugeza ubu bakaba batari bwemererwe kubera ko imyanzuro izemera ubusabe izafatwa mu nama y’iteko rusange ya FERWAFA iteganijwe kuba mu minsi ya vuba.

Kuba rero Ministeri yasuye ako Karere biratanga ikizere ko bano bayobozi bashobora kubakorera ubuvugizi muri FERWAFA cyane ko ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko iby’ingenzi byose bisabwa na FERWAFA kugira ngo ikipe ibe yakwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’ikiciro cya kabiri byose babyujuje. Umwe mu bayobozi bo muri ako Karere utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yatubwiye ko ubuyobozi bw’Akarere bwasabye Ministre w’Imikino Madame Aurore kuzababera umuvugizi mu nteko rusange y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira FERWAFA ndetse na Ministre akaba yabijeje ubufasha n’ubuvugizi bwa ministeri ayoboye mu gihe iyo nama izateranira.

Image

Akarere Ka Nyanza ni kamwe mu Turere tuzwiho kugira abana benshi bafite impano zitandukanye ariko kenshi na kenshi bakazitirwa no kugira aho bapfumurira ngo bazamure impano zano, hari ikizere rero ko runo ruzinduko rwa Ministre ndetse n’imishinga yagaragarijwe igamije guteza imbere siporo izaba ari igisubizo k’iterambere rya siporo muri ako Karere.

Image

Kugeza ubu Mu Karere ka Nyanza nta kipe n’imwe bafite mu ishyirahamwe iryo ariryo ryose mu gihugu, usibye bimwe mu bigo by’amashuri byigeze kugira amakipe mu ishyirahamwe rya Volley Ball nk’ikigo cya College du Christ Roi, ikipe yigeze gukomera mu myaka ishize, ikipe ya Volley Ball ya Lycee de Nyanza ariko kuri ubu ayo yose nayo akaba yarasenyutse kubera kubura gikurikirana.

Mu cyumweru gishize Meya w’Akarere Bwana NTAZINDA Erasme yavuze ko hari gahunda yo kongera kugarura akarere ka Nyanza kakaba Akarere k’inyidagaduro nka mbere ndetse kakagira n’amakipe azwi mu gihugu mu guhanganira ibikombe kandi ibyo byose bigakorwa muri siporo hafi ya zose.

Image

Stade ya Nyanza ishobora kuvugururwa mu minsi ya vuba

Comments are closed.