Kigali: Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yibasiye City Valley Motel n’isoko riyegereye
Mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Nzeri 2020, igice cya Motel City Valley hamwe n’isoko ry’ibiribwa byegeranye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, byafashwe n’inkongi y’umuriro.
Iryo soko ryegeranye n’iry’ahazwi nko Kwa Mutangana na ryo ryari rifunze kuva hafatwa icyemezo cyo gufunga iryo Kwa Mutangana, ariko iyo Motel ndetse na resitora yayo byo bikaba bigikora.
Abakorera hafi y’iryo soko bavuga ko inkongi y’umuriro yadutse ahagana saa tanu z’amanywa, aho babonye umuriro utangira gahoro gahoro, ariko mu kanya gato ukaba mwinshi cyane.
Abahakorera bavuga ko Polisi y’u Rwanda yahise itabara byihuse, igatangira kuzimya umuriro, aho kugeza ubu hari imodoka ebyiri za Polisi ziri kuzimya umuriro.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yemeje amakuru y’iyi nkongi, avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye.
Ngabonziza yavuze ko bikekwa ko iyo nkongi yaba yaturutse mu gikoni cya resitora yo muri City Valley Motel, kuko ngo ari ho umuriro waturutse ukabona gufata isoko ry’ibiribwa ryegeranye na Motel.
Uyu muyobozi avuga ko muri iryo soko nta bicuruzwa byari birimo kuko rimaze iminsi rifunze, kandi hakaba haracururizwaga imbuto, imboga ndetse n’ibindi bintu byangirika vuba, ba nyirabyo bakaba bari barabivanyemo,haracyakorwa igenzura ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Src:kigaliToday
Comments are closed.