Theodore Ntarindwa yijeje abakunzi b’ikipe ya Kiyovu ko azafatanya na komite nshya

7,037
Kwibuka30

Uwahoze ari Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sport muri komite icyuye igihe, ari we Ntarindwa Theodore, nyuma y’uko hagiyeho indi komite nyobozi nshya yasimbuye iyari iyobowe na Mvuyekure Francois, yatangaje ko yiteguye gufatanya n’ubuyobozi bushya bagakomeza kurwana ishyaka ry’ikipe babereye abanyamuryango.

Ku cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, nibwo abanyamuryango bagera kuri 84 ba Kiyovu Sport batoraga komite nyobozi nshya iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, igomba kuyobora iyi kipe mu myaka itatu iri imbere.

Nyuma yo gutora komite nshya ya Kiyovu, havuzwe byinshi bitandukanye, aho bamwe banavuga ko abo bari bahanganye, bashobora kuzananiza iyi komite nyobozi nshya icyo bamwe bajya bita ishyamba riba mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Kwibuka30

Mu gukomeza kwibaza ibi byose, hakunze kugaruka amazina arimo Ntarindwa Theodore wahoze ari Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe akanayibera umuvugizi, ariko nyiri ubwite yakuyeho urujijo ku bibazaga ko yaba agiye kwitandukanya n’ubuyobozi bushya.

Theodore abicishije ku rubuga ruhuza abanyamuryango ba Kiyovu Sport, yatanze ubutumwa bw’ihumure aho we ahamya ko icyatsinze ari Kiyovu atari umuntu kandi bakwiye guhuza imbaraga ngo biyubakire ikipe bakunda.

Tagize ati “Mwaramutse neza ,mfashe uyu mwanya ukomeye wo gushimira komite ya Kiyovu yatowe kuri uyu wa 27 09 2020, mboneyeho gusaba abanyamuryango twese gushyira hamwe kugira ngo intego twatangiye izagerweho, ibyabaye ni uburyo bwo gushaka intsinzi ni mpugenge kuri buri ruhande, ndabashimiye hatsinze Kiyovu. Murakoze.”

Ubu butumwa bwa Theodore, bwaje busanga ubwa Perezida wa Kiyovu, Mvukiyehe Juvenal yari amaze kwandikira abanyamuryango b’iyi kipe, abashimira ndetse abasaba ko bakwiye guhuza imbaraga bakanaharanira icyakubaka ikipe yabo kuruta uko bashyira imbaraga mu kibatandukanya.

(Src:Funclub)

Leave A Reply

Your email address will not be published.