Rwarutabura Rayon Sport aragereranya Sadate n’imboga mbi zari zaranze kuva mu nkono

10,002
Kwibuka30
Abari abafana ba Rayon Sports bakomeye bakomeje kuyicikaho urusorongo -  Teradig News

Umufana wa Rayon Sports uzwi kurusha abandi mu Rwanda Rwarutabura yavuze ko kuba Munyakazi Sadate yaravuye muri Rayon bishimishije n’ubwo byabanje kugorana. Kuri we, bimeze nk’uko imboga mbi zava mu nkono n’ubwo biba bitoroshye!

Mu kiganiro yahaye umuseke.rw natwe dukesha iyi nkuru, yabanje gushima Bwana Abdalah Murenzi, umugabo washinzwe kuba ayoboye inzibacyuho ikipe ya Rayon Sports, akavuga ko ari ‘umuntu usanzwe mu rugo.’

Abajijwe iby’uko yakiriye igenda rya Sadate Munyakazi yasubije ati: Wimbaza iby’igenda rya Sadate, ahubwo mbaza ibyo mu ikipe yanjye naho ibya Sadate ntubimbaze. Ubwo ariko wumvise amadeni yadusizemo?”

Rwarutabura yavuze ko n’ubwo abakuru baciye umugani ko imboga zitava mu nkono ariko ubu ngo zavuye mu nkono, Sadate Munyakazi aragenda.

Kwibuka30

Avuga ko ku buyobozi bwa Sadate Munyakazi, Rayon Sports yahuye n’ibibazo byinshi birimo kuba Rayon yaragize abakozi benshi bakora ubusa kandi nta mikoro bikaba byaratumye ijya mu madeni menshi n’ibindi.

Ati: “ Ubu se hari igikombe bansigiye?”

Bwana Sadate Munyakazi aherutse guhererekanya ububasha na Aboudallah Murenzi kugira ngo asigare ari we uyobora Rayon by’agateganyo.

Ubuyobozi bw’uyu mugabo bwavuzwemo ibibazo byinshi birimo ibishingiye ku mikoro ari nayo yabaye intandaro y’ibindi bibazo byayivuzwemo.

Sadate Munyakazi yasize Rayon Sports ifite umwenda wa Miliyoni zigera kuri 800.

Leave A Reply

Your email address will not be published.