Amarangamutima ya Klopp utoza Liverpool nyuma yo kunyagirwa ibitego 7 byose
Nyuma yo kunyagirwa imvura y’ibitego birindwi byose n’ikipe ya Aston Villa itahabwaga anahirwe, Umutoza wa Liverpool Jorgen Klopp yavuze ko yanditse amateka mabi muri kariyeri ye y’ubutoza.
The Reds nk’uko bakunze kuyita, yatsinzwe ibitego 7-2, nibwo bwa mbere ikipe ifite igikombe itsinzwe ibitego birindwi muri shampiyona kuva mu 1953 ubwo Sunderland yatsindaga Arsenal 7- 1.
Ollie Watkins yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino batumye Liverpool itsindwa umukino wa kane muri shampiyona kuva mu kwezi kwa mbere 2019.
Klopp yabwiye BBC Sport dukesha iyi nkuru ati: “Twavuye mu mukino ubwo badutsindaga 1-0”.
Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona cya ‘saison’ ishize ubwo yarushaga Manchester City amanota 18.
Mohamed Salah niwe watsinze ibitero bibiri bya Liverpool kugeza ubwo byari 5 -2, ariko ntibyabujije Villa gusongamo ibindi kuri stade yayo Villa Park.
Klopp ati: “Ni inde koko wakwifuza gutsindwa 7-2? Mu myaka ishize twaribwiye tuti tugiye gukora amateka. Ariko ubu ni ubwoko bubi bw’amateka.
“Twabonye amahirwe tutakoresheje, ariko iyo utsinzwe birindwi sinzi ko wavuga ngo byari kuba 7-7.
“Twakoze amakosa menshi cyane ndetse akabije rwose. Byahereye ku gitego cya mbere no ku bindi tugenda dukora amakosa akabije.
Kopp avuga ko ubusanzwe iyo watsinzwe 1-0 uba ushobora gukora ibintu byose ukavayo. Ati: “Twabigerageje ariko buri mupira twatakazaga twahitaga dusatirwa cyane”.
Ati: “Ibi ntawundi byabazwa uretse njyewe natwe”.
Alisson, umunyezamu wa mbere wa Liverpool ntabwo yakinnye kubera imvune y’urutugu – uwamusimbuye Adrian asa n’uwahaye Villa impano y’igitego cya mbere.
Klopp yavuze ko Alisson ukomoka muri Brazil ashobora kutagaruka vuba, na nyuma y’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu.
Comments are closed.