Kenya: Abantu babiri baguye mu mirwano yabaye hagati y’abakunzi ba Ruto na Kenyatta

7,628
Kenya:Is Ruto the right man to succeed Kenyatta? - PAN AFRICAN VISIONS

Abantu babiri barishwe ejo ku cyumweru abandi benshi barakomereka mu bushyamirane hagati y’abashyigikiye Perezida Uhuru Kenyatta n’abo ku ruhande rwa visi perezida William Ruto.

Kuri iki cyumweru gishize abayoboke ba Uhuru Kenyatta uyobora igihugu cya Kenya bashyamiranye mu mirwano ikaze n’abayoboke ba Bwana William Ruto usanzwe ari visi prezida w’icyo gihugu, abo bayoboke bateranye amabuye banatwika amapine y’imodoka ubwo Bwana Ruto yari aje gusengera ahantu higanje abashyigikiye perezida Kenyatta mu ntara yitwa Murang’a hagati mu gihugu cya Kenya.

Police yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya ubwo bushyamirane.

Bwana Ruto amaze iminsi akora ibikorwa bisa no kwiyamamaza mu gihugu ahuza imbaga y’abantu benshi aho agiye mu bikorwa bitandukanye.

We na Kenyatta bigeze gushyamirana kugeza ubwo urukiko mpuzamahanga rubashinja guteza imidugararo yiciwemo abantu, mu 2013 bashyize hamwe bahurira mu ishyaka ryitwa Jubelee.

Gusa muri ibi bihe ntibavuga rumwe kuko Bwana Ruto asa n’uwatangiye kwiyamamariza gutegeka Kenya, imyaka ibiri mbere y’uko amatora aba, atabyumvikanyeho na perezida yungirije.

Umukuru w’igipolisi cya Kenya yategetse ko abadepite babiri bafatwa bagafungwa bashinjwa guteza imvururu zo ku cyumweru zatumye abantu babiri bicishwa amabuye.

Depite Ndindi Nyoro na Alice Wahome barashinjwa gushaka no kwishyura abantu bo guteza amahane hagati y’abashyigikiye Kenyatta n’abo ku ruhande rwa Ruto.

Umukuru wa polisi yategetse ko imodoka zakoreshejwe mu gutwara abo “bagizi ba nabi” nazo zikurikiranwa zigafatirwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.