Italia: Icyoba cyatumye Leta y’Ubutaliyani yongera gukaza ingamba zo kwirinda coronavirus.
Leta y’u Butaliyani yafashe icyemezo cyo kongera gukaza zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 zari zagiye zoroshywa. Ni umugambi abayobozi b’iki gihugu bavuga ko ugamije kwirinda ko cyasubira mu bihe bya Guma mu Rugo kuko byateza ingaruka ziremereye ku bukungu.
Igihugu cy’U Butaliyani bufashe iki cyemezo nyuma y’uko mu gihe cy’iminsi ibiri hagaragaye abantu barenga ibihumbi 20 banduye Covid-19. Muri aba harimo 10925 banduye ku wa Gatandatu n’abandi 11705 banduye ku Cyumweru.
Muri izi ngamba zakajijwe harimo ko abayobozi b’Imijyi itandukanye bahawe ububasha bwo kuzajya bafunga ahantu hahurira abantu benshi bitarenze saa 21:00, kuba imikino y’abatarabigize umwuga igomba guhagarara ndetse no kuba inama n’ibirori byahagaritswe.
Mu bindi bikorwa byahagaritswe harimo utubari na Restaurant bigomba gufunga saa sita z’ijoro ariko guhera saa 22:00 bikakira abicaye gusa, kandi nabo bari mu matsinda y’abantu batarenze batandatu.
Minsitiri w’Intebe w’iki gihugu, Giuseppe Conte, yabwiye abaturage ko ibiri gukorwa byose ari ukwirinda ko habaho gahunda guma mu rugo ku gihugu cyose.
Ati “Ntidushobora gutakaza umwanya, tugomba gushyiraho ingamba zo kwirinda Guma mu rugo ya rusange ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu.”
Yakomeje yibutsa abaturage ko aribo bakwiye kugira uruhare mu kwirinda. Ati “Guverinoma iri hano ariko buri wese akwiye gutanga umusanzu we, amabwiriza niyo akiri uburyo bw’ibanze bwo kwirinda: agapfukamunwa, guhana intera n’isuku yo mu ntoki.”
Kugeza ubu u Butaliyani ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi byazahajwe cyane n’iki cyorezo aho bufite abamaze kucyandura babarirwa mu bihumbi 414 ndetse n’abapfuye barenga ibihumbi 36.
Comments are closed.