Mu marira menshi, Rutahizamu wa Manchester united Odian Ighalo aratabariza abanya Nigeria

13,411
Ighalo aratabaza UN ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage muri Nigeria

Kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ingabo za Nigeria mu mugi wa Lagosz ahukaga mu bigaragambyaga barwanya ubuhubutsi bw’abapolisi bumaze iminsi bugaragara muri iki gihugu.

Abatangabuhamya bakomeje kwemeza ko abatari bake barasiwe muri iyi myigaragambyo bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera. Nkuko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Ibi bikimara kuba, byababaje benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yifashishije urukuta rwe rwa twitter na Instagram, Rutahizamu wa Manchester united ukomoka muri iki gihugu yakomeje kugaragaza agahinda gakomeye yatewe n’iri sanganya ryabaye mu gihugu cye nubwo yari i Paris mu Bufaransa aho yari yajyanye n’ikipe ye gukina umukino yari ifitanye na PSG muri UEFA Champions League.

Sengera Nigeria niyo magambo yakoresheje kuri Instagram

Ku mashusho yashyize kuri Twitter ye yagize ati” Ndababaye kandi sinzi aho nahera, ubusanzwe sinkunda kuvuga kubujyanye na politiki gusa ubu sinshobora guceceka ku biri kubera imuhira muri Nigeria, ndabivuze, reta ya Nigeria muri igisebo ku isi kubwo kwiyicira abaturage banyu mwohereza ingabo zitwaje intwaro mu mihanda kurasa abantu baharanira uburenganzira bwabo. Uyu munsi ku itariki ya 20 ukwakira 2020 uzibukwa mu mateka nk’umusi reta yiyiciyeho abaturage bayo. Ntewe ipfunwe n’iyi reta, turabarambiwe kandi nzongera mbisubiremo. Ndahamagarira UN n’isi yose muri rusange kureba ibibera muri Nigeria, Nyabuneka nimufashe abaturage b’inzirakaengane. Ndongera kubasaba bavandimwe namwe bashiki bange muri Lagos ko mwakomeza kwirinda mukaguma mu nzu mwirinda kujya hanze kuko iyi reta ari abicanyi kandi bazakomeza kwica niba ntacyo isi ibivuzeho. Imana ibahe umugisha kandi mukomeze kwirinda.”

Nubwo ibi byose bikomeje kugarukwaho na benshi, ku ruhande rw’ingabo za Nigeria bo bahakana iby’iraswa ry’abaturage aho bifashishije twitter bavuze ko byose ari amakuru y’ibinyoma(fake news).

Comments are closed.