Abaruwa y’agahinda mwalimu TWIZERIMANA Yasize yanditse mbere yo kwiyahuza umuti w’imbeba
Umwarimu witwa INNOCENT TWIZERIMANA yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba, asiga yanditse impamvu yiyahuye ndetse asiga ahaye inama abakiri bato.
Inkuru y’urupfu rw’Umwarimu ku ishuri ribanza rya Ruyange utuye mu Murenge wa Rusarabuye, Akagari ka Ndaga mu Karere ka Burera, yamekanye kuri uyu wa 21 kuno kwezi kwa 11, mwalimu Innocent TWIZERIMANA yiyahuye akoresheje ibinini byica imbeba, nyuma yo kugirana ibibazo n’uwo bari barashakanye.
Uyu mugabo wabanje kwandika inzandiko zivuga impamvu yiyahuye ndetse yaje gushyiramo n’ingingo y’amadeni yari amuremereye, Bwana Innocent TWIZERIMANA yongeye agira inama abakiri bato kwirinda “gushaka uko babonye”.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’ amavuko, ngo yabanaga n’umugore we mu makimbirane ahoraho aterwa n’uko yashinjaga uyu mugore we kumuca inyuma, ndetse inzego z’ibanze aho bari batuye zahoraga mu kibazo cyabo zibunga ariko bikanga, kugeza ubwo umugore yari amaze ukwezi yahukaniye iwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko inkuru y’urupfu rwa Twizerimana ari ukuri ndetse agira inama imiryango kwitandukanya n’amakimbirane kuko asiga ingaruka zikomeye mu miryango harimo n’urupfu, ahubwo abasaba kujya begera ubuyobozi bukabikemura.
Ati “Nibyo ayo makuru twayamenye ko uwo mugabo yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba agahita apfa, ni umuryango wari ubanye mu makimbirane bivugwa ko umugabo yakekaga umugore we ko amuca inyuma, ndetse uyu mugabo yasize abyanditse mu mpapuro.
Ni ikibazo cyari kizwi mu Murenge no mu Kagali, kuko bahoraga babunga ariko birangiye umugabo apfuye ndetse n’umugore we yari amaze hafi ukwezi yarahukaniye iwabo.
Duhora tugira inama imiryango ibana mu makimbirane kwitandukanya nayo kuko nta kindi asiga kitari ibibazo nk’ibi, nyamara iyo begereye abayobozi, imiryango n’inshuti ibibazo birakemuka bidaciye mu nzira zo kwiyahura, amakimbirane, arasenya ntiyubaka.”
Mu butumwa uyu mugabo yanditse mbere yo kwiyahura harimo inama yagiriye abakiri bato ati “Nagerageje guha agaciro indahiro y’isezerano ryacu ariko byaranze.Ndagira inama abakiri bato kutihutira gushinga ingo uko biboneye.”
Uyu mugabo yagaragaje abamurimo ideni n’abo ayabereyemo anongeraho ko yifuriza umugore we gutunga agatunganirwa.
Comments are closed.