Prezida KAGAME yasabye umuvunyi mukuru gukorana bya hafi n’inzego z’ubutabera n’iz’ibanze.

7,261

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Urwego rw’Umuvunyi kongera imbaraga mu kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayumva kandi bakayamenya, bakamenya n’izindi nzego bashobora kwiyambaza.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020 ubwo yakiraga indahiro y’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, uyu muhango ukaba wabereye muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira indahiro y’Umuvunyi Mukuru wemeye inshingano zo kuyobora urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda afatanyije n’abandi Banyarwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko izi nshingano atari nshya kuri Madamu Nirere kuko yari amaze igihe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kandi ako kazi akaba yaragakoze neza.

Perezida Kagame yibukije ko akarengane na ruswa ari bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira bwa muntu n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza iterambere ry’Igihugu.

Ati “ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa ku buryo bukwiye.”

Perezida Kagame yasabye ko izo nzego zirushaho kuzuzanya muri urwo rugamba, zigafatanya imirimo yose, nta rwego rusimbuye urundi cyangwa ngo ruruvuguruze kuko icyo zishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya, nta n’urukwiye kwinjira mu nshingano z’urundi.

Umukuru w’Igihugu kandi yibukije ko Urwego rw’Umuvunyi rugomba gukorana bya hafi n’izindi nzego cyane cyane iz’Ubutabera, n’inzego z’ibanze.

Ati “Aho ruswa yagaragaye, n’aho akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe na bo icyo gihe tuba tubatezeho kwihutira gukemura ibyo bibazo.

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, ni yo yashyize Nirere Madeleine ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru (Ombudsman).

STRUCTURE OF TERRORISM OF PAUL KAGAME | Kanyarwanda News

(Source: Kigalitoday.com)

Comments are closed.