Uganda: Umwe mu bahatanira kuyobora Uganda arashinja Museveni kubangamira umubano wa Uganda n’u Rwanda

6,308
Kwibuka30
Umubano mubi w’u Rwanda na Uganda ni Museveni uwuri inyuma _Patrick Amuriat

Umukandida Perezida w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) Patrick  Oboi Amuriat yagaragaje ko kuba u Rwanda na Uganda bibanye nabi byose biterwa na Perezida Yoweri Museveni.

Ibi Partrick Amuriat yabitangarije mu muhango wo kwiyamamaza mu karere ka Kisoro gahana imbibi n’u Rwanda mu majyepfo y’Uburengerazuba. Ibi Amuriat yabivuze nyuma yo guhagarikwa na Polisi ya Uganda ubwo yari agiye kwiyamamariza mu Cyanika cya Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020.

Kwibuka30

Umukandida Amuriat yabwiye abanya-Kisoro ko ibibazo byose biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda bigomba kubazwa Perezida Museveni kuko ariwe ubiri nyuma. Amuriat yasezeranije abanya Kisoro ko umunsi azatorwa azahita afungura imipaka y’uRwanda na Uganda maze ubuhahire bw’ibihugu byombi bukongera bugakomeza uko byahoze.

Ku cyumweru ubwo yari kuri Televiziyo y’igihugu cya Uganda, Museveni yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntaho bataniye n’itsinda ry’amabandi  ahora atekereza gushyira igihugu mu kaga gakomeye. Yagize ati” Ntituzigera twihanganira utu dutsiko tw’amabandi dushaka gusiga igihugu mu kangaratete”

Yakomeje avuga  ati”Mu gitabo cy’Abaroma1: 32  haragira hati”Nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora“ Aha ibinyamakuru byinshi muri Uganda byagaragaje ko ibi Museveni yabivuze agaragaza ko nta mpuwe na nke afitiye imiryangoy’abagera kuri 54 baburiye ubuzima mu myigaragamyo iheruka kuyogoza Uganda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.