Gakenke :Guverineri Gatabazi yasabye abagabo kongera gutereta abagore babo

10,254
Gakenke :Guverineri Gatabazi yasabye abagabo kongera gutereta abagore babo

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie vianney yasabye abagabo bo mu karere ka Gakenke kongera gutereta abagore babo babaririmbira mu rwego rwo  guca  ingeso z’ubushurashuzi zikomeje gutuma baharika abagore babo.

Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru cyavuze ko Ibi Gatabazi yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki ya 02/12/2020 ,ubwo yari yasuye abaturage bo Mu kagari ka Taba, Umurenge wa Gashenyi ,ho mukarere ka Gakenke ,muri gahunda yo kwegera abaturage

Ni muri gahunda yogukusanya ,ibitekerezo byabaturage bitandukanye bijyanye nibikorwa remezo     babona  ko byakwibandwaho mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha 2020-2021.

Mu bitekerezo by’abaturage ahanini byibanze kubinyanye n’ibikorwa remezo, byiganjemo  imihanda ,ibiraro ,inyubako z’ ibikoni by’imidugudu bifuza ko akarere kabishyira mu mihigo izakorwa n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2020-2021.

Guverineri  Gatabazi yashimiye abaturage ba Gakenke ,uburyo bagaragara ko bamaze gutera imbere mu myumvire bakareka imyumvire yakera bikaba byaragize uruhare rufatika mu iterambere ry’akarere kabo.

Yagize Ati” Ndabashimira uburyo mumaze guhindura imyumvire ku rwego rushimishije ,kuburyo mu Ntara y’Amajyaruguru yose  Gakenke ifite abaturage bumva bakanafasha abayobozi kwesa imihigo

Gatabazi yakomeje asaba abagabo kureba ingeso mbi z’ubushurashuzi n’ubuharike bagatekereza ibyubaka.

Yagize Ati “Bagabo mureke ubusambanyi mwongere muganirize abagore banyu, mubaririmbire twaturirimbo mwabaririmbiraga mugiteretana (mukirambagizanya) kugirango mwubake umuryango muzima.

Yakebuye Abagabo muri ayamagambo “Ati Abagabo bakino gihe ,basigaye babona abagore babo bamaze gukura  (gusaza) bakabata bakajya kwishakira abakobwa bikiri bato, bita utunyogwe ,bigatuma mu miryango hazamo amakimbirane adashira ,bityo umwanya wo gukora ibikorwa by’iterambere  ukaba muto ,maze ubukene bukaba karande  ,no kwesa imihigo bikabananira ,bigatuma akarere kaza mu mwanya ya nyuma bakirirwa bavugango, Abayobozi  ntibabegera.

Akarere ka Gakenke muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari 2020-2021 gafite imihigo mirongo inane nitandatu (86) ,igomba kweswa n’abaturage bafatanyije n’abayobozi babo

Akarere ka Gakenke Kaje ku mwanya wa 26mu mihigo y’umwaka ushize wa 2019-2020

Comments are closed.