Ingabo za Uganda zirashinjwa guhohotera no kwiba moteri 7 z’amato y’abarobyi bo muri DRC

6,986
Kwibuka30

Ingabo zirwanira mu mazi za Uganda zirashinjwa guhondagura abarobyi 21 b’Abakongomani zikanabiba Moteri 7 z’ubwato bwabo mu kiyaga cya Edourd gihuriweho n’ibihugu byombi.

Urubuga election-net.com  dukesha iyi nkuru ruvuga ko iki gikorwa kigayitse ku ngabo za Uganda cyabaye kuwa 29Ugushyingo 2020, ubwo ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zafashe abarobyi 21 bakomoka muri Kivu y’Amajyarugu muri Congo zikabatoteza bikarangira zibambuye Moteri 7 z’ubwato bakoresha mu mwuga wabo w’Uburobyi.

Kwibuka30

Ubusanzwe ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zifite ibirindiro mu gace ka Katwe na Rwashama .Amakuru y’uko Ingabo za Uganda zambura abatobyi b’Abakongomani anemezwa na Mukanda Mbusa uyobora umuryango udaharanira inyungu muri Rutshuru aho avuga ko buri mwaka aborobyi 270 bavuka i Congo  bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo n’ingabo zirwanira mu mazi za Uganda mu kiyaga cya Edourd.

Ihuriro ry’abarobyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo risoza risaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi inafite Uburobyi mu nshingano zayo , kubasabira ibikoresho byabo birimo imitego na Moteri z’Amato yabo byatwawe n’ingabo za Uganda kubisubizwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.