Nyanza: Christophe arashinja ubuyobozi kurangarana ihohoterwa yakorewe n’abanyerondo

9,225

Umuturage wo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, arashinja abanyerondo kumuhohotera aho bamukubise inkoni y’icyuma ya “fer à béton” ahinduka intere, yajijijwe ko yatashye iwe amasaha ya Gera mu Rugo yarenze igihe kugera mu rugo byari saa moya (19h00)

Umugabo witwa SEKAMONYO Christophe utuye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, mu Kagali ka Gatagara mu mudugudu wa Cyahafi arashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kurangarana ikibazo cye bagakingira ikibaba umunyerondo wamuhohoteye akamukubita inkoni y’icyuma izwi nka fer a betonakamuvuna igufwa ry’umurundi.

Kugeza ubu Bwana Christophe arembeye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza, akaba avuga ko abana be n’umugore bamerewe nabi kubera ko ariwe wakoreraga urugo akanaruhahira.

Christophe yabwiye umunyamakuru wacu ko yagerageje kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ariko zikomeza guhengamira ku ruhande rw’uwo munyerondo.

Bwana Christophe yakubiswe n’umunyerondo mu mezi atatu ashize, yagize ati:”Hari mu masaha ya saa moya, ubwo Leta yavugaga ko abantu bagomba gutaha bakava mu nzira saa moya, barampagaritse, ndahagarara, bambaza aho mvuye, mu gihe nkirimo ndasobanura, bahise bafata fer a betton batangira barampondagura, bamena umurundi, guhera icyo gihe ndwariye hano mu bitaro bya Nyanza

Nubwo Bwana Christophe avuga atyo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Gatagara Bwana Edison Dushimimana avuga ko ibyo Christophe avuga atari byo ahubwo ko yakubiswe n’abo barimo basangira mu kabare, ariko bakaba kandi ngo baramugiriye inama yo kujya kurega muri RIB nayo igakora iperereza.

KUVUGURUZANYA HAGATI Y’AKARERE N’UBUYOBOZI BW’AKAGALI

Mu gihe gitifu w’Akagali we yemeza ko Bwana Christophe yakubiswe n’abo barimo basangira mu kabare, Bwana Erasme NTAZINDA Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa ryakorewe Bwana Christophe, rigakorwa n’abari bashinzwe kumurenganura bakizi neza kandi ko abo bantu ubu bari mu maboko ya RIB ahubwo bakaba bategereje ko ubtabera bukora akazi kabwo.

Ariko amwe mu makuru dufite twahawe na bamwe mu baturage bo muri ako kagali, ni uko abo bayerondo uko ari bane bahohoteye uwo mugabo bose bari hanze, ndetse umwe mu baturage bakorera muri ako ga santeri ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze, yavuze ko abo banyerondo bari hanzee, ko no ku munsi w’ejo kuwa kabiri bari muri ako gace bari kunywa inzoga.

Meya Ati:” Abo bantu bahohoteye umuturage bari mu maboko ya RIB mu gihe abaturage bo bavuga ko atari ahubwo abo banyerondo bahohoteye uwo mugabo bakamumena igufwa ryo ku murundi bakomeje kwidegembya muga santere ka Gatagara.

Comments are closed.