Abafana barusha ubuhuriga aba Rayon Sport bagaragaye muri Miss Rwanda 2020 yegukanywe n’umukobwa abantu batacyekaga

16,665

Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ryambitswe Nishimwe Naomie winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali, Igisonga cya Kabiri cyabaye Umutesi Denise [No43] naho Igisonga cya mbere ni Umwiza Phionah [No47].

Abaje gushyigikira abakobwa

NISHIMWE NAOMIE yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020, asimbura Nimwiza Meghan wari ufite irya 2019 yambitswe muri Gashyantare 2019.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yatowe mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo ku mugoroba wo ku wa 22 ushyira mu rukerera rwo ku wa 23 Gashyantare 2020. Nishimwe yabaye Nyampinga wa munani utowe mu mateka y’u Rwanda.

Urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda rwari rumaze iminsi 64 kuva ku ijonjora ry’ibanze ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019.

Nishimwe yagizwe Nyampinga hagendewe ku kimero n’ubwiza, kugira ubumenyi kurusha abandi ndetse n’umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’igihugu.

Abakobwa 20 [baje kuvamo umwe] b’ikimero bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 54 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu aho abagera kuri 400 bari biyandikishije.

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga harebwe uburanga (amanota 30%), ubuhanga mu kuvuga (amanota 40%) n’uko umukobwa yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana.

Abagize akanama Nkemurampaka
Babanje kwiyerekana
Abakemurampaka bateze amatwi abakobwa
Akaliza Hope asubiza ibibazo
Ingabire Diane
Ingabire Gaudence
Ingabire Rehema yavuze ku barinzi b’igihango
Irasubiza Allliance
Kirezi Rutaremera Brune
Marebe Benitha
Mukangwije Rosine
Musana Teta Hense

Gilbert RUTAMBI

Indorerwamo.com

Comments are closed.