NIYITEGEKA Gratien yakuyeho urujijo ku iyirukanwa rya ROSINE muri “Papa SAVA”

10,441
Kwibuka30
Bwana GRATIEN NIYITEGEKA yavuze ko atariwe wirukanye ROSINE ahubwo ko we ubwe yiyirukanye

Hashize igihe inkuru zicicikana mu binyamakuru bitandukanye zivuga ko Uwitwa ROSINE  BAZONGERE uzwi nka PURUKERIYA wakinaga muri filimi zimaze kumenyekana cyane mu  Rwanda zizwi nka PAPA SAVA, ni ikintu cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko Bwana GRATIEN uzwi nka Papa SAVA ari nawe muyobozi wa Papa Sava, ayavuze ko atigeze yirukana ROSINE ko ahubwo ariwe wiyirukanye, ibi bije gukuraho urujijo kubyo ROSINE yari yavuze ko yirukanywe, yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda.com ko we n’abandi bakinnyi b’iyi filime bari bamaze igihe bakora nta masezerano y’akazi, maze abajije icyo kibazo ahita arirukanwa ako kanya, PAPA CAVA ariwe NIYITEGEKA GRATIEN we yanyomoje ayo makuru ahubwo amushinja ikinyabupfura gike mu kazi no kutubahiriza inshingano ze mu kazi.

Bwana NIYITEGEKA GRATIEN yagize ati” Purukeriya ntitwamwirukanye, twaramuhagaritse, tumusaba kwisuzuma, akigenzura ku dukosa tujyanye n’imibanire n’abandi mu itsinda, akareba icyuho yaba afite mu kubahiriza gahunda,…ubundi akagaruka kuko nta gikomeye dupfa nawe nk’uko abyivugira, yewe tunavuga ko ibyo ari ibyacu mu itsinda nk’uko umuryango ubigenza. Twatunguwe no gusanga rero yiyirukanye mu itangazamakuru! Twanamutumyeho ye.”

Kwibuka30

Papa Sava ni filime y’uruhererekane yatangijwe na NIYITEGEKA Gratien benshi bazi nka Seburikoko. Iyi filime iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, yageze kuri Youtube bwa mbere, kuwa 21 Nyakanga 2018. Irimo abakinnyi b’imena nka; ‘Papa Sava’, ‘Mama Sava’, ‘Digidigi’, ‘Ndimbati’ wigaragaje cyane mu 2019 n’abandi.

Bamwe mu bakinnyi bo muri “Papa Ca va” bakunzwe cyane

Leave A Reply

Your email address will not be published.