Ubanza ntabushuti mu muziki w’Urwanda bubamo,abahanzi mbarwa barimo Byumvuhore nibo baje gushyingura Kizito

15,482
Kwibuka30

Mu muhango wo GUSHYINGURA Umuhanzi Kizito Mihigo wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Gashyantare , 2020 hari abaturage benshi hamwe n’abahanzi bake barimo Byumvuhore Jean Baptiste, Mani Martin, Aline Gahongayire, Muzee Ngarambe… Abandi bawitabiriye ni abo mu muryango we n’inshuti.

Imihango y’ibanze yatangiye, imodoka itwaye umurambo wa nyakwigendera iva Kacyiru, yerekeza mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, mu rugo rw’umubyeyi we niho abo mu muryango we, n’inshuti bamusezeraho.

Kwibuka30

Abo mu muryango wa Kizito Mihigo batangaje ko nta foto yemewe gufatirwa mu nzu, cyakora hanze gufotora biremewe, saa 10h00 a.m, bari gusezera kuri nyakwigendera.

Uyu muhanzi urupfu rwe rwatangajwe ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020 na Polisi y’Igihugu ko yapfuye yiyahuye aho yari afungiye kuri Station ya Polisi i Remera.

Amakuru y’uko umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi, bwa mbere yatangajwe kuri Twitter na RadioOne, nyuma RIB na yo yaje kuyemeza ivuga ko akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gushaka kwambuka umupaka atabifitiye ibyangombwa n’icyo gutanga ruswa.

Uyu muhanzi yari yatawe muri yombi muri 2014 akekwaho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu harimo no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, nyuma byaje kumuhama muri 2015 akatirwa imyaka 10 y’igifungo, ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika mu mpera za 2018.

Leave A Reply

Your email address will not be published.