Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba kudahezwa

8,455

Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu mu Karere ka Rubavu barasaba kudahezwa mu muryango nyarwanda, bakagaya abakibikora kuko nabo bavutse nk’abandi.

Ibi aba bafite ubumuga babigarutseho mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera wateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Hand in Hand For Development (HIHD).

Ngirumwana Didas afite imyaka 60 y’amavuko ni umwe mubafite ubumuga bw’uruhu rwera avuga ko ugereranyije no mu bihe bya kera mu mabyiruka ye batagihezwa nka kera,ashima leta y’u  Rwanda yashize imbaraga mu kuzamura imyumvire y’abaturage Aho basigaye babafata nk’abandi baturage.

Agira ati: “Ntabwo tugihezwa nka kera mbere wasangaga baduheza, abaturage bakubona bakakunosha ngo barebe niba uva amaraso nk’abandi, bakanga kwicarana na we, mu mashuri kwiga byari igibazo duhezwa ariko ubu byarahindutse nubwo atari hose, bamwe baratwumva gusa turasaba ko ubuyobozi bukomeza kudukorera ubuvuguzi.”

Uyu musaza ufite ubumuga bw’uruhu avuga ko usibye kuba hari aho bagihezwa hake bakibangamiwe n’ubushobozi buke butuma batiteza imbere nk’uko bikwiye.

Niyitegeka Patient Umuyobozi Mukuru WA HIHD yavuze ko muri Gahunda bihaye yitwa ‘Ni Abacu’ bafashe iya mbere mu gushishikariza abaturage kwirinda guheza abafite ubumuga bw’uruhu.

Gusobanurira abaturage imvo n’imvano y’ubumuga bw’uruhu aho bari kubasobanurira. Asaba imiryango n’Umuryango Nyarwanda bifasha abafite ubumuga babereka ko ari abantu nk’abandi.

Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze abafite ubumuga bw’uruhu basanga bavuka mu miryango itishoboye ku buryo kubona Ibikenerwa byose bibafasha kugira ubuzima bwiza biboneke.

Agira ati: “Usanga abafite iki kibazo ahanini bitewe n’uko ababikora badafite amakuru ahagije, turi kubikoraho ubuvuguzi dufatanyije n’inzego zitandukanye kuko twanye muri Sosiyete babyumvise bakamenya bose ko ari abantu nk’abandi byatuma bisanga mu bintu bitandukanye bigamije kubateza imbere.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda batangiye yise ‘Ni Abacu’ ikorera mu Karere ka Rubavu, Burera na Rutsiro kandi igenda itanga umusaruro ushimishije.

Umuryango Hand In Hand For Development usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gufasha abatishoboye. Abasigajwe inyuma n’amateka mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu babanje gutera ibiti by’imbuto mu mudugudu utuyemo abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Rugerero.

Ntawumenya Isidore ni umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe abafite ubumuga ashima Umuryango utegamiye kuri Leta Hand In Hand for Development ku ruhare rwawo mu kwita kuri aba bafite ubumuga agasaba n’indi miryango kubigira ibyabo.

Ku kibazo cy’ubushobozi buke bakigaragaza avuga ko hari gahunda akarere gafite yo guhuriza mu makoperative abafite ubumuga ngo biborohere kibakurikirana

Agira ati: “Mu ngengo y’imari y’Akarere haba harimo amafaranga agamije gufasha abafite ubumuga n’abafite ubw’uruhu bibageraho kuko babo barashoboye, muri iyi minsi twari muri gahunda yo kubababarura ngo tumenye imibare dufite bityo bitworohere kuko guhezwa mu mirimo hari aho bikigaragara kandi bibatera ubukene.”

Uyu muyobozi asaba abaturage kudaheza cyangwa ngo basesereze abafite ubumuga kuko ari abantu nk’abandi na bo akabasaba kutagira ipfunwe ry’uruhu rwera. Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kavuga ko habarurwa abarenga ibihumbi bitatu bafite ubumuga bw’uruhu.

Comments are closed.