Abagenzi benshi bakomeje kwinubira izamurwa ry’ibiciro by’ingendo. Dore amagambo y’uburakari batangaje.

6,748
Basanga gare ya Nyabugogo n'iya Kimironko zikwiye kuvugururwa

Abanyarwanda benshi bari kugaragaza ko bababajwe n’ibiciro by’ingendo byatangajwe mu cyumweru gishize n’ikigo cya leta RURA gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe.

Mu buryo busa n’ubuhuriweho na benshi kandi bwagutse, baravuga ko ibyo bicirico bidashyize mu gaciro kubera ibihe bibi by’ubukungu rubanda irimo kubera Covid-19.

Ukuriye ikigo RURA avuga ko bari gushaka “igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage”, ariko akavuga ko ibyo bitagiye gukorwa “uyu munsi”.

Mu kwezi kwa gatanu, ubwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi 45 mu mabwiriza yo kuguma mu rugo, basohotse basanze leta yazamuye ibiciro by’ingendo.

Mu mujyi wa Kigali, ibyo biciro byari byazamuwe hagati y’amafaranga 115 na 233, kuko imodoka rusange zategetswe gutwara abangana na 1/2 mu kwirinda Covid-19 .

Nyuma y’uko leta yemeye ko imodoka zongera gutwara abantu nka mbere, kuwa kane ushize RURA yatangaje ibiciro bishya. Nko mu mujyi wa Kigali byagabanutseho amafaranga hagati ya 40 na 30.

Bamwe bahise bavuga ibiciro byagombaga gusubira nka mbere kuko impamvu byazamuwe mu kwezi kwa gatanu leta yayivanyeho.

Abandi babyise akarengane gakorerwa rubanda mu nyungu z’abashoramari bacyeya bafite amasoko yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Kuri Twitter, inkubiri yo kwamagana ibi biciro yakomeye cyane muri iyi Weekend, bikorwa n’abaturage basanzwe, abahanzi, bamwe mu bakuriye ibigo byigenga n’abandi…

Hashtag #NewTransportTarrifs na #RURA4TransportFairness nizo cyane cyane zifashishijwe, ibyanditswe n’umuhanzi Clarisse Karasira asaba impinduka, byo byateye RURA kumusubiza kuri urwo rubuga.

Bamwe banibajije icyo inteko ishingamategeko ibamo ‘intumwa za rubanda’, iri gukora mu kubavuganira ngo ibiciro bihinduke nk’uko babyifuza.

Abadepite babiri, Frank Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Christine Mukabunani wa PS-Imberakuri (igice cyemewe na Leta kitari icya Bernard Ntaganda), babwiye ibinyamakuru by’imbere mu gihugu ko “bazageza iki kibazo mu nteko”.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, Patrick Nyirishema ukuriye ikigo RURA yagiye kuri televiziyo y’u Rwanda avuga ko ‘ikibazo kitari mu mibare [ibiciro] ahubwo kiri mu bushobozi bucyeya’ bw’abaturage.

Ati: “Turumva ibibazo bihari, turumva uburemere bw’ibibazo byateywe na Covid-19…

Bwana Nyirishema avuga ko bari gushaka “igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko nanone n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga.”

Yongeraho ati: “Ariko uyu munsi ntabwo navuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko nanone ibyo biciro tuba twarabyizeho…”

Dore bimwe mubyo abaturage bagiye bavuga:

Typing @Typing12335: Ariko uyumugabo acyekako abanyarwanda tukiri injiji ahari nkiyo avuze ngo arunva yunva ikise ??inama yaba minisitiri yabaye lundi le 13 ibiciro babishyiraho le 15 ubwo iminsi ibiri bari bavuganye na minisiteri ya finance na BNR nizindi nzego zindi atavuze bahita bemeza biriya ???

Gilbert Kabera:@RURA_RWANDAmbona ntaho itandukaniye n’aba commissionnaires kuko nibo baba intermédiaire hagati y’umuguzi n’ugurisha nyamara akenshi bahengamiye Ku ugurisha kubw’inyungu. Rwose mbona ntacyo imariye twebwe abaturage ahubwo ibereyeho kutubangamira itubeshya ko ituvugira.”

Ntwali Leonce:RURA wagirango iyo borwa nabanyamahanga kuko ntamunyarwanda wagakoreye mugenzi we kuriya, essence yaraganutse, ubukene bwiyongera mu baturage, @RURA_RWANDA icyo mbona iragirango company zunguke umurengera gusa.

Usibye banyiri ibinyabiziga ntawundi muntu numwe wakwishimira biriya biciro, ufashe ligne kimironko_mumujyi_ukazenguruka chuk mbere ya covid 19 yari 253, muri covid hicara 50% yari 367. None ubu hicara 100% ni 434 kuko bakuyemo ligne 2 , igarukira muri gare, nizenguruka.

“Rero njyewe rwose @RURA_RWANDAntimuzongere kubeshya abantu ko mukorera abaturage ahubwo mukorera abakire bafite izo company zitwara abagenzi,uruzi igihe abantu baba basakurije babatakambira mureba mugaturama,boshye utakambira utamwitayeho? Shame on you”

VIDEO: Passengers welcome new bus terminal | The New Times | Rwanda

Comments are closed.