Abagera ku 10 bamaze kwicwa n’inkubi y’umuyaga izwi nka Cyclone Batsirai yibasiye Madagascar

5,387
Kwibuka30

Ikigo gishinzwe kurwanya ibiza muri Madagascar kivuga ko nibura abantu 10 bapfuye abagera ku bihumbi bakurwa mu byabo n’inkubi y’umuyaga wiswe Cyclone Bastirai yibasiye iki gihugu.

Inkubiri ya kabiri y’inkubi y’umuyaga(Cyclone Batsirai) imaze ibyumweru yangije ibisenge by’amazu inatera imyuzure.

Iki kigo cyatangaje aya makuru ejo ku cyumweru, mu gihe Radio ya Leta yatangaje ko bamwe bapfuye ubwo bagwirwaga n’inzu mu mujyi wa Ambalavao uri ku birometero 460(460km) mu majypfo y’umurwa mukuru Antananarivo.

Kwibuka30

Byari ku nshuro ya kabiri umuyaga uremereye wibasiye iki kirwa cyo mu nyanja y’Abahinde(Indian Ocean).

Cyclone kandi yatuye imisozi itenguka muri Mananjary, imiyaga yagenderaga kuri kirometero 165 ku isaha(165km/h) yarimbuye ibiti, isenya amazu, bihatira abaturage gukoresha ibisenge by’ibyuma.

Umwe mu baturage yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati”Mananjary yose yarimbutse, aho wajya hose buri kimwe cyangiritse”.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu bufaransa mbere cyari cyatangaje ko Batsirai izaba ikibazo gikomeye kuri Madagascar, nyuma y’uko nyuze muri Mauritius.

Comments are closed.