Uburusiya-Ukraine: Amerika yohereje abasirikare 1700 muri Pologne ku mupaka wa Ukraine

8,956
Kwibuka30

Abasirikare ba Leta zunze ubumwe za Amerika bagera ku 1700 bageze muri Polonye ejo ku cyumweru, gufasha mu rugamba rw’intambara ishobora kwaduka hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Uyoboye izo ngabo avuga ko bagiye guhangana n’intambara iyo ayi yo yose yabaho hamwe no kurwanira umuryango OTAN mu gihe byakenerwa.

Kwibuka30

Mu cyumweru gishize Amerika yatangaje ko yohereje abasirikare b’inyongera 3.000 mu Budage no mu burasirazuba bw’Burayi. Amerika yavuze ko impamvu y’ibi ari ukugira ngo Uburusiya bube bwakura abasirikare babwo bari ku mupaka wa Ukraine.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bishinja Uburusiya kuba buri gurategura gutera Ukraine burunda abasirikare barenga 100.000 ku mupaka wa Ukraine, gusa Uburusiya bwo buhaka kugira umugambi wo gutera Ukraine.

Uburusiya buvuga ko icyo bukeneye ari ugucunga umutekano wabwo kandi bunasaba ko Ukraine itakwinjira mu muryango wa OTAN.

Kuwa gatanu, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagiriye uruzinduko mu Bushinwa, aho we na mugenzi we Xi Jinping biyemeje gushyira hamwe bagahanga n’igitutu cy’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Comments are closed.