Abahanga mu bumenyi bw’ikirere basobanuye ibyaraye bibaye mu Kiyaga cya Ruhondo.
Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi yatanze ubusobanuro ku bitangaza byaraye bibereye mu kiyaga cya Ruhondo.
Ku munsi w’ejo mu masaha y’ikigoroba nibwo amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga amazi ari kuzamuka mu bicu avuye mu kiyaga cya Ruhondo.
Amazi yazamutse ni ayo ku ruhande rwo mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Birwa. Amakuru avuga ko bino bintu byitwa isata bikaba byaramaze nk’iminota 30 bigaragara muri icyo kiyaga cya Ruhondo.
Nyuma yo kubona ko atari ibintu bisanzwe, Indorerwamo.com yifuje kumenya ibyo aribyo maze ibaza Bwana Dusengimana Servilien, umuhanga mu by’ubumenyi bw’isi (Geographie) n’amateka, maze atubwira byinshi ku Isata yabonetse kuri uyu wa kabiri taliki 13 Mata 2021 ku gicamunsi mu kiyaga cya Ruhondo mu majyaruguru y’u Rwanda.
Yagize ati:” Ubundi kiriya kintu cyitwa Isata, ituruka ku muyaga uhuha uzamuka mu bicu bitewe n’ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ubushyuhe bwo mu kiyaga n’ubushyuhe bwo mu gicu kiri hejuru y’ikiyaga”
Bwana Servilien DUSENGIMANA usanzwe yigisha isomo rya Geographie, ndetse bikaba bivugwa ko ari umwe mu bategura ibizami ku rwego rw’Akarere ka Nyanza aho asanzwe akorera ndetse akaba anategura ibizamini no ku rwego rw’igihugu, akanakosora ibizamini bya Leta, yavuze ko Isata itandukanye n’ibyo Abanyarwanda bajyaga bita Uruyoka rwabaga ruvuye mu ijuru maze rukaza kuvoma no kunywa amazi ku isi, cyangwa ibura ry’amazi mu ijuru maze bakaza kuvoma ku isi.
Yakomeje avuga ko ari ibintu bisanzwe bibaho n’ubwo atari kenshi, ati:”Bisanzwe bibaho, gusa si kenshi, buriya abantu basanzwe baturiye ibiyaga mpamya ko babibona kenshi, ntabwo ari amashitani nk’uko numvise bamwe babivuga, ni phenomene geographique, ubundi muri geographie byitwa Whirlwind“
Comments are closed.